Lionel Messi yongeye kwitwara neza mukibuga  ubwo batsindaga Girona 3-1.

    0
    532

    Kuri uyu wa gatatu, Lionel Messi nibwo yongeye kwigaragaza  nyuma y’iminsi yari ishize imikino isa nkaho yahagaze kubera icyorezo cya Covid-19. Uyu mukino waje kurangira Barca itsinze Girona 3-1.

    Uyu mukino ukaba wararanzwe n’ishyaka ndetse n’umuvuduko mwinshi nk’uko bisanzwe kuma ekipe menshi y’iburayi,  kandi  uyu mukino ukaba wongeye kugarurira icyizere abafana ba Barca ko bashobora kongera gutwara ibikombe bitandukanye nkuko byahoze.




    Amakuru arimo kuvugwa  kuri Lionel Mesi akaba na kapiteni wa Blaugrana (Barca) nuko yiteguye kureba umwaka usigaye w’amasezerano ye muri Camp Nou nyuma yo kunanirwa gusiga iyi ekipe nk’uko yari yabyifuje nyamara ise umuhagarariye mumategeko akaza kutabimwemerera.

    Ikindi twababwira kuri uyu rutahizamu wa Barca n’uko kuva imikino yatangira atarigera agaragaza ibyishimo muri bagenzi be nk’uko byahoze ndetse benshi bacyeka ko yaba atagikunda iyi kipe ya Barca iherutse kumugirira icyizere ikamwambika igitambaro cya kapiteni. Aya ni amakuru aturuka munshuti ze za hafi nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikira iburayi kitwa Marca.

    Nyuma y’uyu mukino wabaye Barca igiye gutegura undi bafite usa nkaho ukomeye uzabahuza na Villarreal muri weekend ya 26/27 Nzeri.Reka nawo tuwutege amaso.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugezaho unayasangize inshuti n’abavandimwe.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here