Lionel Messi yongeye kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Manchester City kugiciro cyose yifuza!!

    0
    432

    Ikipe ya Manchester City yongeye kugerageza bwa kabiri gushaka kugura rutahizamu wa Barcelona Lionel Messi.

    Ibi bibaye nyuma yaho uyu rutahizamu yari yemeye amasezerano muri iyi kipe ya Man City nyuma bikaza kwicwa nase umubyara dore ko ari nawe umuhagarariye mumategeko ubwo yamusabaga kuguma i Camp Nou akanamwizeza ko niba ari ikibazo cy’umushahara bazamwongeza rwose!!

    Abashinzwe isoko ryo kugura nokugurisha abakinnyi muri iyi kipe ya premier League batangaje ko muri Mutarama ubwo hazaba hafunguwe amasoko bagomba gukora igishoboka cyose yaba kuri Barca ndetse no kuri Messi ariko bakamwegukana!!

    Abakurikiranira hafi ibya Sporo bavugako bigoye ko Messi yakongera kuvuga oya kuko iyi kipe yarahiye kumuha umushahara atigeze kubona, cyane ko n’amasezerano yari afite muri Barca azarangira muri Kanama 2021.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here