Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Nzeri, Nibwo rutahizamu Lionel Messi yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Barcelona batangiye umukino wa gicuti na Nastic kuri Estadi Johan Cruyff nyuma y’aho benshi bacyekaga ko adashobora guhamagarwa kuri uyu mukino bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi byo gushaka kuva muri iyi ekipe akerekeza mubwongereza muri Man City.
Uyu mukinnyi Lionel Messi ukina imbere mubusatirizi bwa Barca (kuri nimero10) nibwo bwa mbere yongeye kwigaragaza ikatalonya nyuma y’aho yari ategerejwe n’abafana benshi cyane bamukunda ndetse banakomeje kumwingingira kudasiga ikipe yabo ya Barcelona.
Dore urutonde rw’abakinnyi 11 babanjemu kibuga kuruhande rwa Barca ubwo uyu mukino wakinwaga:
Nyuma y’aho Barcelona yangiye kurekura uyu mwami wabo Leo Messi, umunya Argentine azaguma muri Camp Nou muri iyi shampiyona kandi ikigaragaza ko bakimufitiye icyizere n’uko yongeye gutorerwa kuba kapiteni w’iyi kipe kugeza igihe kitazwi.
Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangizeabakunzi ba ruhago