Lionel Messi akuyeho urujijo yambara umwambaro w’ikipe agiye kwerekezamo!
Iki ni ikibazo abakunzi ba ruhago benshi bamaze iminsi bibaza bati, ese Messi nyuma yo kuva muri Barcelona azerekeza muyihe ekipe? gusa ubu bisa nkaho birimo gusobanuka kuko PSG yo mubufaransa iri imbere muri ekipe zihabwa amahirwe yo kwegukana uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine.
Ikinyamakuru France Football nicyo gitegura kikanatanga Ballon d’Or ariko cyashyize ku rupapuro rw’imbere ifoto ya Messi yambaye imyenda ya PSG imwifuza cyane.
Iki kinyamakuru kivuga ko bisa nk’aho PSG yamaze kubona Messi kuko ngo na Neymar Jr basanzwe ari inshuti afite uruhare runini mu kumwingingira gusinya.
Amasezerano ya Messi w’imyaka 33 na FC Barcelona azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka gusa uyu kizigenza yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.
Komeza ubane natwe muri aya makuru kandi uyasangize n’abandi