Lionel Messi yahinduriye ubuzima umwana ukiri muto ubana n’ubumuga bwo kutabona amuha igikoresho kidasanzwe!

    0
    648

    Icyamamare ndetse Umustari wa Barca n’isi yose muri rusange Lionel Messi niwe wafashe iya mbere nka ambasaderi aha umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona igikoresho gituma abasha kugira ibyo abona nk’abandi bantu basanzwe.

    Messi akimara kubona ko hari ibirahuri byatuma ubana n’ubumuga bwo kutabona abona, yahise atangaza aya magambo  ati: “OrCam MyEye ni igitangaza, bimeze nka maji cyangwa  amarozi akomeye cyane, gusa twese turabizi ko ari ikoranabuhanga rihambaye.”




     

    Tubibutse ko OrCam Technology Ltd ari ikigo cy’ikoranabuhanga gikora ibintu bitandukanye birimo n’insimburangingo z’amaso nka  OrCam MyEye. Iki kigo kikaba  gitangaza ko ubu kirimo kugerageza kunezeza ubuzima bw’abafite ubumuga bwo kutabona kibicishije mubikoresho gikora.

    Bakomeje bagira bati:

    Ikigamijwe ni ugukora ikoranabuhanga rifasha kureba no kumenyekanisha imbogamizi abantu  babana n’ubumuga bwo kutabona bahura nazo buri munsi.

    OrCam izategura inama hagati yabantu benshi bafite ubumuga bwo kutabona baturutse hirya no hino ku isi na Messi ubwe nka ambasaderi ukomeye azaba ahari.

    Buri mwaka, Messi azajya aba ahari kugirango ashyikirize ‘MyEye’ igikoresho  ” umuntu  ufite ubumuga bwo kutabona uzajya aba yatoranijwe.

    Messi yabivuze muri aya magambo ati: “Nishimiye cyane kuba Ambasaderi wa OrCam kuko rwose bizagira icyo bihindura. Ati turimo kureba igikoresho kizahindura ubuzima bw’abo bafite ubumuga bwo kutabona.

    Yongeyeho ko byabaye inzira ishimishije  guhura n’aba bantu baturutse impande zose z’isi byabaye ikintu cyiza rwose kandi gishimishije.”




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here