Kwizera Olivier nyuma y’ibyo yanyuzemo, byarangiye yitabajwe mu ikipe y’igihugu!

    0
    480

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, MASHAMI Vincent, yasohoye urutonde rw’abakinnyi mirongo itatu n’icyenda (39) bagomba kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, aho bagomba gukina imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Mali ndetse na Kenya.

    Mashami Vincent n’abasore be bagomba kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E, aho u Rwanda rugomba gusura ikipe y’igihugu ya Mali hagati y’itariki ya 1 Nzeri 2021 n’itariki ya 3 Nzeri 2021, bakazakurikizaho umukino na Kenya hagati y’itariki ya 5 Nzeri 2021 n’itariki ya 7 Nzeri 2021, ni umukino ugomba kubera i Kigali.

    Abakinnyi bahamagawe harimo abanyezamu batanu. Abahamagawe ni Mvuyekure Emery ukina muri Tusker FC yo muri Kenya, Buhake Twizere Clément ukina muri Strømmen IF, Ntwali Fiacre ukinira AS Kigali ndetse n’abazamu babiri badafite amakipe aribo Kwizera Olivier na Ndayishimiye Eric bita Bakame wasoje amasezerano muri AS Kigali.

    Mashami Vincent yahamagaye abakina imbere y’izamu bugarira, barimo Omborenga Fitina wa APR FC, Rukundo Denis ukinira As Kigali, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende wa FAR Rabat, Rutanga eric wa Police FC, Rwatubyaye Abdul ukina muri FK Shkupi yo muri Macedonia na Mutsinzi Ange Jimmy wa APR FC.

    Yahamagaye kandi Nirisarike Salomon wa Urartu FC yo muri Armenia, Ngwabije Bryan Clovis ukina mu ikipe ya SC Lyon yo mu Bufaransa, Manzi Thierry wa FC Dila Gori yo mu gihugu cya Georgia, Ishimwe Christian wa AS Kigali, Bayisenge Emery kugeza ubu udafite ikipe ariko urimo wifuzwa n’amakipe ya hano mu Rwanda nka Rayon sports.

    Mu bandi bahamagawe n’umutoza mu bakina inyuma ni Karera Hassan wa APR FC, Usengimana Faustin ukina muri Police FC ndetse na Niyigena Clément wa Rayon Sports FC.

    Abandi bahamagawe mu mwiherero n’umutoza Mashami ni abakina mu kibuga hagati babimburiwe na Bizimana Djihad ukina muri KMSK Deinze, Muhire Kevin udafite ikipe kuri ubu, Rafael York ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna yo muri Sweden kimwe na Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF yo muri iki gihugu.

    Hahamagawe kandi Nsengiyumva Isaac wa Express FC yo muri Uganda, Niyonzima Olivier wirukanwe muri APR FRC kugeza ubu akaba nta kipe afite ariko ari mu biganiro na Rayon Sports. Twizeyimana Martin Fabrice wa Police FC, Nsabimana Eric uzwi nka Zidene wa Police FC, Niyonzima Haruna wamaze gusinya muri As Kigali avuye muri Yanga FC yo muri Tanzania ndetse na Manishimwe Djabel wa APR FC.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent, yahamagaye n’abakinnyi bakina bashaka ibitego bazwi nka ba rutahizamu. Abo ni abakinnyi batanu ba APR FC, Kwitonda Alain, Nshuti Innocent, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Mugunga Yves (APR FC).

    Ikipe ya PoliCE FC ifitemo nayo abakinnyi batatu, Hakizimana Muhadjir, Twizerimana Onesme na rutahizamu Nshuti Dominique Savio. Abandi bahamagawe ni Kagere Medie wa SIMBA SC yo muri Tanzania na Iradukunda Jean Bertrand w’ikipe ya GASOGI UNITED.

    Aba bakinnyi bose bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent nabo bafatanya gutoza amavubi , bagomba gutangira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu utangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021.

    Ikipe y’Igihugu Amavubi azajya acumbika kuri hoteli Sainte Famille, akazajya akora imyitozo ibiri ku munsi, igakorerwa kuri Stade Amahoro I Remera no kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

    Amavubi yaherukaga guhura ubwo bitabiraga imikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN yabereye muri Cameroun, aho yageze ku mukino wa kimwe cya kabiri akuwemo na Guinea ku gitego kimwe ku busa(1-0).









    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here