Kumunota wa nyuma Naomi abaye nyampinga 2020!

0
1405

Nyuma yurugendo rutoroshye rwo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2020 rwari rumaze iminsi igera kuri 64, umukobwa witwa Nishimwe Naomie niwe waryegukanye kuri uyu wagatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020 aho yaryambikiwe imbere y’abayobozi, inshuti, abavandimwe n’abanyarwanda muri rusange.




Uyu mukobwa abonye ikamba nyuma yo gutsinda bagenzibe bagera kuri 20  bari bajyanye mumwiherero mbere yuko bagera mukiciro cyanyuma cy’aya marushanwa, akaba arisimbuyeho Nimwiza Meghan wabaye miss Rwanda 2019.




Naomie w’imyaka 20 akaba yari ahagarariye umugi wa Kigali ndetse akaba yaragize amahirwe yogutwara n’ikamba ryo kumenya kwifotoza ndetse kuri ubu bikaba bivugwako azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 800 000 burikwezi mugihe cy’umwaka ndetse n’imodoka yokugendamo hamwe n’amavuta yayo.




Tubibutseko mugutoranya Nyampinga hagenderwa  kubintu 3 by’ingenzi aribyo ubwiza, ubumenyi n’umuco.

Uretse Nishimwe wegukanye iri kamaba, Umwiza Phionah yabaye igisonga cya mbere, Umutesi Denise aba igisonga cya Kabiri; Teta Ndenga Nicole aba Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage); Ingabire Diane aba Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality); Irasubiza Alliance aba Nyampinga wakunzwe cyane (Miss Popularity) arinawe wasimbuye Miss Josiane kuri iyi ntebe.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here