Kubera Lionel Messi, Perezida wa Barca ntaziyamamariza kuyobora manda itaha!

    0
    505

    Nyuma ya manda ebyiri ikipe ya Barcelona iyoborwa na Josep Maria Bartomeu yatangaje amataliki azaberaho amatora ya perezida mushya.

    Iyi ni inkuru dukesha ikinyamakuru Marca cyandika amakuru ya siporo mu gihugu cya esipanye (spain), akaba yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Barca babinyujije kurukuta rwabo rwa Twitter na Instagram . Aba bayobizi batangaje ko ku ya 20 na 21 werurwe umwaka utaha aribwo hazabaho amatora azashyiraho perezida mushya w’iyi ekipe.

    Josep Maria Bartomeu usanzwe ayobora iyi kipe ya Barca yatangaje ko atazaboneka mubantu baziyamamariza uyu mwanya wo kuba yakongera kuyobora Barca n’ubwo yari ari mubahabwaga amahirwe yo gutsinda aya matora,




    Ubuyobozi bwa Bartomeu  bwaje kunengwa cyane kubera kugabanuka kw’amahirwe y’ikipe mu kibuga aho byaje kurangira idatwaye igikombe cya  shampiyona 2019-20, ndetse  bikaza nokurangira itsindiwe muri kimwe cya kane cya Champion League batsinzwe na Bayern Munich.

    Bikaba rero bivugwa ko icyatumye ahanini ingoma ya Josep Maria Bartomeu idakundwa bifitanye isano n’ umubano we na Lionel Messi wasaga nk’aho ucumbagira. Ibyo bikaba byaragiye bituma abafana benshi bigaragambya bamagana iyi ngoma babitewe n’urukundo bakunda uyu rutahizamu Messi.

    Izindi nkuru bijyanye wasoma

    1. Lionel Messi yahinduriye ubuzima umwana ukiri muto ubana n’ubumuga bwo kutabona amuha igikoresho kidasanzwe

    2.Dore akayabo k’amadorali APR fc yatanze kuri rutahizamu Tuyisenge Jacques




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here