Kubera icyorezo cya COVID-19, Cristiano Ronaldo ntazagaragara kumukino uzahuza Portugal na Suwede (Sweden).

    0
    539

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Porutugali ryemeje ko Cristiano Ronaldo yipimishije COVID-19, bityo akaba atazaboneka ku mukino wa Portugal UEFA Nations League na Suwede ku wa gatatu.

    Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ubu ari mu bwigunge ndetse no mukato nubwo nta bimenyetso bikomeye afite. Abakinnyi basigaye muri Porutugali bo bameze neza, bityo ntakibazo bazagira mbere yumukino wa Suwede.

    Usibye Portugal iri hafi gukina, Cristiano ashobora no kuzasiba imikino ya Juventus ndetse n’indi mikino izagaruka muri iyi weekend. Ku wa gatandatu, Bianconeri izahura na Crotone kure y’iwabo muri Serie A mbere yo kujya muri Ukraine gukina na Dynamo Kyiv mu mukino ubanza wo mu matsinda ya Champions League.

    Biteganyijwe ko uyu mugabo Cristiano agomba kugaruka mugihe cyo kwakira Barcelona muri Champions League ku ya 28 Ukwakira .

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Ronaldo yasangiye ifoto n’ikipe ya Porutugali ubwo basangiraga maze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ikurikiwe n’amagambo y’ibyishimo.

    Yanditse ati: “Ubumwe kumeza no mu kibuga”

    Ntabwo aribwo bwonyine coronavirus itera ubwoba Ronaldo, kuko  na mbere habaye icyorezo muri Juventus muri bamwe mubatoza.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here