Ku myaka 37 Pepe arashaka kuzakina igikombe cy’isi ku nshuro ya gatatu muri 2022/ Quatar

    0
    768

    Myugariro wa Porutugali Pepe arareba imbogamizi zo guhabwa igikombe cy’isi muri Qatar mumwaka w’ 2022 – ubwo azaba afite imyaka 39.

    Uyu mukinnyi wahoze akina hagati muri ekipe  ya Real Madrid, ubu hamwe na Porto, yatsindiye Portugal inshuro 111 muri Portugal kuva yatangira gukina muri 2007.

    Yitabiriye ibikombe bitatu by’isi ndetse na Shampiyona eshatu zi Burayi, harimo n’umukino yatsinze  wa Euro 2016 mu Bufaransa.

    Pepe Yatangarije abanyamakuru mbere yuko umukino utangira ati:

    “Ndi guhanga amaso imikino itaha kandi rwose nzi imyaka mfite abantu ntibakomeze kubitindaho, nubwo bimeze bityo ndacyafite umusanzu natanga muri ekipe y’igihugu cyanjye.

    Ikindi twababwira nuko Umunyezamu wa Portugal, Anthony Lopes, atazitabira umukino wo ku cyumweru nyuma yuko asanzwemo ibimenyetso bya Coronavirus.

    Pepe avuga ko abakinnyi ubu biteguye ibihe nk’ibi kandi ashimangira ko impungenge zatewe na virusi zitazababuza gukora ibikomeye mukibuga.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkyru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here