Ku myaka 35 Luka Modric yatangaje ko ashaka gusinya amasezerano ye yanyuma muri Real Madrid.

    0
    468

    Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Croatia yatangaje ko yifuza gusoreza kariyeri ye y’umupira w’amaguru muri Real Madrid nyuma y’imyaka 8 yari amaze ayikinira.

    Luka Modric yabaye umukinnyi w’ingenzi muri Real Madrid mu myaka umunani yari amaze mu murwa mukuru wa Espagne, kandi amasezerano ye ateganyijwe kurangira muri Kamena umwaka utaha, gusa we yatangaje ko ashaka kongererwa amasezerano,

    Mugihe twari tumenyereye ko abakinnyi bakanyujijeho bajya gusoreza kariyeri zabo mubihugu nk’ubushinwa ndetse n’ibindi bifite shampiyona zihemba neza kurushaho, gusa uyu Modric we atandukanye n’abandi kuko we yatanze icyifuzo cyo gusoreza muri Real Madrid nubundi yari asanzwe akinira.

    Luka Modric ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘El Partidazo’ yagize  ati:

    “Nibyo koko ndashaka kuguma muri Real Madrid, ariko ntibishingiye kuri njye gusa ahubwo biri guterwa nibyo ikipe ishaka ndetse n’umutoza kandi nkurikije ibihe byiza twagiranye ntabwo nahakana.

    Numva meze neza kandi icyifuzo cyanjye ni ukurangiriza umwuga wanjye muri Real Madrid niba bishoboka, nubwo ntashaka kuba ikibazo kuri Real Madrid cyangwa ku mutoza, ndabizi abafana bibwira ko nashaje ariko ngomba kugumana nabo kugeza nsezeye.

    Njyewe mbabwije ukuri  sindavugana na perezida byeruye ariko kwa Real Madrid ni iwanjye murugo kandi ndahakunda cyane rwose ntacyambuza kuhaguma mugihe n’abayobozi banjye babishima.”

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Korowasiya yavuze kandi ku batoza benshi bakomeye  bagiye babana nawe muri iyi myaka yari amaze muri ekipe  ya Real Madrid harimo Jose Mourinho, Carlo Ancelotti, Rafa Benitez na Zinedine Zidane.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here