Koko se Lionel Messi yaba agiye kuguma muri Barcelona?

    0
    552

    Umukinnyi w’icyamamare muri Barcelona, ​​Antoine Griezmann, yavuze ko yizeye ko kapiteni wabo Lionel Messi azaguma muri Camp Nou nyuma yo gutanga icyifuzo cyo kwimurwa.




    Ibi byatangajwe n’uyu mukinnyi mugihe Messi yarangije kubwira Barca ko ashaka kuva mu bihangange bya LaLiga akerekeza ahandi cyangwa se akanahagarika kariyeri ye y’umupira w’amaguru, kuko yamaze ubuzima bwe bwose muri Camp Nou,

    Icyakora, se wa Messi Jorge ari nawe umuhagarariye mu mategeko yavuze ko uwatsindiye Ballon d’or inshuro esheshatu (6) yanasinya undi mwaka agatwara n’iya karindwi 7.

    Griezmann waje avuye muri Atletico Madrid mu ntangiriro za shampiyona ya 2019-20,Yagiye agaragaza umubano mwiza hagati ye na Messi mu bikorwa bigiye bitandukanye,

    Ni muri urwo rwego rero yatangaje ko uyu Lionel Messi adateze kubasiga bonyine muri iyi kipe ya Barcelona!

    Twandikire muri comment ku kibazo waba ufite, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuti iyi nkuru unayisangize inshuti zawe zikunda ruhago

     




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here