Khagendra Thapa Magar niwe wabaye umugabo mugufi kw’isi utangaje cyane 2020!

0
923

Khagendra Thapa Magar, uba muri Nepal, niwe muntu mugufi kw’isi mu mwaka wa 2020 nkuko tubikesha ikigo gishinzwe ibidasanzwe kubuzima bwa muntu(guiness world record)

Khagendra yavutse ku ya 14 Ukwakira 1992 avukira mu gihugu cya Nepal, ubu akaba afite imyaka 27.

Khagendra – izina rye risobanura “Umwami w’inyoni”  – yari muto cyane igihe yavukaga bitangaza cyane umuryango we ndetse n’inshuti zazaga kurebe uwo mwana udasanzwe bituma bamwita izina risekeje cyane  ry`Umwami w’inyoni.

Umubyeyi umubyara yagize Ati: “Yari muto cyane igihe yavukaga ku buryo yashoboraga gukwira mu kiganza cyawe kandi byari bigoye cyane kumwuhagira kuko yari muto cyane.”

Khagendra yakomeje gukura no kugira imbaraga, ariko bidatinze byaje kugaragara ko azakomeza kuba muto cyane ugereranije nabandi bahungu bari mu kigero cye.

Nyuma yigihe gito, Khagendra yakiriye umuvandimwe wahise amurusha kugera ku burebure buringaniye, hafi kumukuba kabiri muburebure.

Muri Gashyantare 2010, ubwo Khagendra yari afite imyaka 17 y’amavuko yafashe urugendo rwe rwa mbere mpuzamahanga, yerekeza i Roma mu Butaliyani gupimwa n’itsinda ry’abaganga kuri televiziyo Lo Show dei Record. Byatangaje abantu benshi cyane kubera indeshyo y’uyu mugabo udasanzwe.

Nibwo hemejwe ko afite cm 65.58 , bituma aba umugabo urusha abandi ubugufi kw’isi.

Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho, yasangize inshuti n’abavandimwe.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here