Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yijeje abanyarwanda igikombe cya CHAN!

    0
    1002

    Uwagiye ahagarariye ikipe y’igihugu mu mikono ya CHAN irimo kubera i Douala muri Cameroun yijeje abanyarwanda ko icyabajyanye nyamukuru ari igikombe kandi ko agomba kwandika amateka akabigeraho.

    Amavubi yamaze kwitegura bihagije dore ko afite umukino wayo wa mbere  n’ikipe y’abaturanyi ya Uganda ikunze no kuyigora cyane, uyu mukino barawukina kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama.

    Ubwo kapiteni w’Amavubi yahabwaga ijambo mbere yo kuva mu gihugu berekeza muri Cameroun yabivuze muri aya magambo Ati: “Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana.”

    Gusa mu gihe uyu musore yavugaga ibi, benshi mu banyarwanda ntabwo bemeranyije nawe kuko bamwe bavuga ko nta myiteguro ihagije Amavubi yigeze agira.

    Mashami utoza iyi kipe y’igihugu, nawe yasabye abanyarwanda kuzabashyigikira nabo bakazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here