James David Rodríguez Rubio, ni umusore w’imyaka 29 akaba akomoka mu gihugu cya Colombia, nyuma yo kuva muri Real Madrid bikamuhira yatangaje ko ariwe uyoboye Amerika y’amajyepfo kandi n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru barahamya ko uyu mwaka ari uwa James.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Real Madrid nyuma akerekeza muri Everton aho yageze agatangira gukora ibitangaza mu kibuga, benshi bibwiraga ko amaze gukura ntakintu agishoboye gusa yagaragaje ubuhanga butangaje ashyira Everton ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’abongereza.
Muri iki gihe Kevin De Bruyne, Paul Pogba, Virgil van Dijk, Mohamed Salah n’abandi bose bari bamenyereweho ibikorwa bikomeye mukibuga ubu barimo kuyoborwa na James muburyo bwose, yaba mu bitego ndetse n’ibindi by’imyitwarire myiza mukibuga.
Ibyo byose nibyo byatumye James Rodriguez yererekana ko ariwe mukinnyi wamamaye cyane muri Amerika yepfo kuko arimo kurusha bagenzi be ibigwi yaba iburayi ndetse nahandi.
James Rodriguez: yatsinze ibitego bitatu na assistes eshatu mumikino itanu. Nibyinshi James arimo gukora akaba ari nabyo byamuhesheje igihembo cyo kuba umukinnyi w’ukwezi kwa Nzeri.
Lionel Messi we yatsinze Igitego kimwe gusa kandi nta Assist n’imwe yatanze mumikino itatu
Uyu munya Argentine yatangiye shampiyona neza, ariko ntabwo ari murwego rwo hejuru nkuko byari bisanzwe.
Amaze gutsinda igitego kimwe gusa kugeza ubu kandi ntanubwo aratanga ubufasha kuri bagenzi be butuma batsinda ibitego.
Luis Suarez: uyu mugabo we yatsinze Ibitego bibiri ndetse atanga assist imwe yabyaye igitego mumikino itatu
Umukinnyi mushya wa Atletico Madrid Luis Suarez w’imyaka 33 nyuma yo kuva muri Barcelona nawe arimo kugaragaza ubuhanga gusa aracyari inyuma ya James.
Neymar: uyu mugabo we amaze gutsinda Ibitego bibiri na assist imwe mumikino itatu bivuze ko nawe ari inyuma ya James.
Alexis Sanchez: we Nta gitego aratsinda gusa yatanze assists ebyiri mumikino itatu nawe bivuze ko ari inyuma ya James.
Ibi byose nibyo byashingiweho havugwa ko James ariwe uyoboye Amerika yepfo yaba mubitego ndetse no mugufasha abandi gutsinda ibitego.