ITANGAZO rya cyamunara ry`Agaciro Development Fund (AgDF). DEADLINE 30-03-2024

0
905

ITANGAZO

 

Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) kiramenyesha abantu bose ko hateganyijwe cyamunara y’ibikoresho byo mu biro hamwe n’ibikoresho byubatse aho Ikigega cyakoreraga(office partitions).

Iyo cyamunara iteganyijwe kuwa 05/04/2024 saa tanu za mu gitondo ikazabera aho Ikigega cyakoreraga kuri Rwanda Social Security Board (RSSB) Tower II ahahoze hitwa kuri RAMA muri etage ya gatatu.

Icyitonderwa: ibigurishwa ntabwo byagabanyijwe mu bice, bivuze ko uzagura azagura byose icyarimwe.

Gusura ibyo bikoresho biteganyijwe gukorwa um minsi ine, kw’italiki ya 28 Werurwe no kuva kw’itariki ya kabiri kugeza kuya kane Mata 2024 guhera saa tatu za mugitondo kugeza sa saba z’amanywa.

Cyamunara izabera muruhame, uzaba yatsinze muri cyamunara azishyura 30% y’agaciro kibyo yatsindiye ako kanya, asigaye 70% akishyurwa bitarenze amasaha 48 nyuma y’ igikorwa, atabyubahiriza, ibyo yakoze byose bikaba impfabusa kandi 30% azaba yatanze ntazayasubizwa.

Umaze kwishyura asabwa kandi gutwara ibyo yatsindiye bitarenze iminsi cumi (10). Iyo iminsi 10 irenze amande y’icumi kwijana (10%) ku munsi acibwa uwatsinze, iyo bigeze kuri 50% yagaciro kibyo yatsindiye, yamburwa uburenganzira kubyo yatsindiye.

Amafaranga azishyurwa ako kanya hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri konti y’Ikigega Agaciro Development Fund izamenyeshwa nyuma yo gutsindira ibikoresho

Bikorewe I Kigali, ku wa 25/03/2024

Ubuyobozi bw’ Ikigega Agaciro Development Fund

E mail: info@agaciro.rw

Telefoni: 0788302199

Kanda hano umenye byinshi kuri iri tangazo










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here