Irebere igiti cy`ibitangaza muri Afrika: Baobab

0
2802
Uko bashobora gukorera imirimo imwe ninmwe muri baobab

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, munkuru zabanje twabagejejeho byinshi kubimera byihariye biboneka mu ishyanba ry`amazone, aho twavuze kubiti binini cyane utasanga handi.  Muri iyi nkuru, twifashishije imbuga zitandukanye twabateguriye amakuru atandukanye kugiti gitangaje cya  BAOBAB ya  Afrika.

Baobab, Igiti gitangaje

Igiti baobab ya Afrika  (Baobab africain mugifaransa cyangwa se Adansonia digitata mururimi rwikiratini) ni kimwe mubiti byanditse izina k`isi ariko cyane cyane muri Afurika kubera imico n`imihango cyakoreshwagamo muduce tunyuranye tw`uyu mugabane wacu.

Iki giti kandi wasangaga muduce twinshi bacyubaha cyane kuburyo wasangaga igicucu cucu cyacyo (Ombre) gikoreshwa nk`ahantu gakondo abantu bo mugace kacyegereye bahuriraga bakaganira kubuzima bw`umuryango wabo, ibibazo by`agace batuyemo, imiyoborere yabo, ndetse n`abana bakaba barahateraniraga baje kumva imigani n`amateka yakera babwirwaga n`abasheshe akanguhe (abakuze) bo muri ako gace

Ibi byose akaba aribyo ikigiti cyakuyeho izina “baobab arbre à palabre” kuburyo yemwe gutema iki giti byafatwaga nka kirazira muduce kibarizwamo cyane cyane mubihugu nka Senegale, Guinee, Ghana, Bene, Togo ndetse no mugihugu cy`igituranyi cya Congo!

Iki giti kandi ni igiti gishobora kubyibuha bitangaje kuburyo gishobora no kugira m 25 z`ubujyejuru, ndetse n`umuzenguruko urenga m 20!. Ikindi gitangaje kuri iki giti, nuko mugihe cy`izuba amababi yacyo yose agishiraho kuburyo usanzwe utakizi wagirango ni igiti gicuritse kuko amashami yacyo aba ameze nk`imizi. Aha akaba arinaho gikura izina ” arbre à l’envers” bivuze igiti gicuritse ugenekereje.

Amashami ya baobab aba ameze nk`imizi iyo atariho amababi.

Ubuni bw`iki giti gitangaje ariko si ubw`ubusa kuko usanga urubuto rwacyo rumwe rushobora gupima garama 250 kandi muri buri rubuto ukaba wasangamo impeke zigera kuri 300. Tubibutseko iki giti gishobora kwera imbuto zigera kuri 200 kumwaka mugihe kinafite ububasha bwo kubika amazi agera kuri L 140 000 azagitunga mugihe cy`izuba!

Imwe mu mafoto yerekana imbuto za baobab

Nubwo inyandiko zitandukanye zitavuga neza imyaka y`ubukure ikigiti gishobora kugira, ariko zose usanga zemezako ikigiti gishobora kuramba cyane kuko bamwe bavugako gishobora kugera kumyaka 4 000 kugeza kumyaka 6 000 n`umubyimba ugera kuri m 20!

Uretse kandi kuba iki giti giteye amabengeza mukukireba, usanga gifite n`akamaro kandi katari gakeya kuko imbuto zacyo ziribwa (Zumye cyangwa ari mbisi) ndetse zikaba zigira n`intungamubiri zikubye kabili izo dusanga mumata!.Izi mbuto kandi zikurwamo umutore ushobora kuvangwa n`amazi ndetse n`amata ugakorwamo inzoga ikoreshwa mubihugu birimo Senegale.

Hagendewe kumico y`ibihugu usanga kandi izi mbuto ziribwa mubundi buryo bugenda butandukanye, aho usanga nko muri Tanzaniya abana bazirya nka bombo, bazikaranga nk`ubunyobwa, bakuramo amavuta nibindi.

Uretse kandi izi mbuto, amababi y iki giti ashobora kuribwa nk`imboga, imizi yacyo ikaribwa nk`uko turya karoti ndetse ikavamo n`imiti myinshi ya gakondo. Ikindi gitangaje, ni uko hamwe nahamwe usanga iki giti bagikoramo inzu gihagaze cyangwa se bakanagishyinguramo abitabye Imana!!

Uko bashobora gukorera imirimo imwe n`imwe muri baobab

 

 

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here