Inkomoko itangaje y`izina Afurika!

0
1277

Ijambo Afurika ryanaje guhinduka izina ry`umugabane  dutuyeho ryatangiye gukoreshwa mumyaka myinshi ishize, icyakora abashakashatsi banyuranye bakaba batavuga rumwe kunkomoko yaryo.

Hari abavugako ryaba rikomoka kumazina y`ikiromanai ndetse n`iki gereki abakoroni bahaga uyumugabane wacu bashaka kuwerekana nk`ubutaka bushyuha, bufite umukungugu mwinshi ndetse bwenda kuba ubutayu n`ibindi.

Icyakora hifashishijwe inyandiko zitandukanye , dore icyo urubuga amarebe.com yabateguriye ku nkomoko y`izina Afrika muburyo bwumvikana kurusha ubundi.

Hari kera mumyaka y’abakoloni babongereza bagitangira kuza muri uyu mugabane w’abirabura ari nawo dutuyemo, igihe bazaga bazanye udushya twinshi nk’amasukari, indorerwamo ndetse n’ibindi byinshi.

KUberako abanyafurika batari bashoboye gufata amazina nyayo y`ibi bikoresho, wasangaga akenshi birwanaho bakabona amazina yenda gusa n`ayukuri ndetse agahama akaba izina bwite ry`igikoresho nk`imodokari, umupira, ikiringiti…..

Umunsi wokuzana ibikombe (cup) rero, ninawo wabaye intandaro y’iri zina, aho abo bakoloni babazaga bati “who needs a free cup” bishatse kuvuga ngo “ninde ukeneye igikombe cy’ubuntu”? uje bakamuha bityo bityo….

Kuva icyo gihe, abari batuye kuri uyu mugabane bakomeza gukoresha iri jambo bashaka gusaba ikindi gikombe, bakavuga  bati  “Afurika, Afurika” nyamara abazungu bo bishakiraga kuvuga a free cup.

Ibi byaje guhama burundu  aho n`abakoroni ubwabo baje kujya bakoresha iri jambo bibukiranya ahantu bageze bakahasanga abirabura doreko ntanizina hagiraga. Nabo bati dusubire muri “a free cup”  ariyo yaje kuba Afurika tuzi ubu!

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here