Ingorane ziba mumihango y’abagore (igice cya 3/5)

0
1167

Bakunzi b`amarebe.com, nkuko twabibasezeranije munkuru zacu zabanje, twabateguriye ingorane ya 3 mungorane eshanu (5) bashiki bacu ndetse n`ababyeyi (mama) bacu bahura nazo mubijyanye  n`ibihe byabo by`ukwezi twita imihango cyangwa kujya imugongo.

Iyi ngorane ikaba ishingiye mukugira ibice by`imihango byiremera inyuma ya nyababyeyi bizwi ku izina ryaendomètre/endometrymundimzi z`amahanga.

Dore ingaruka n`ibimenyetso by`iyi ngorane

  1. Kugira ububabare bwinshi munda yohasi cyane cyane mugihe cyo kwihagarika, igihe cy`imibonano mpuzabitsina ndetse n`igihe cy`uburumbuke.
  2. Kugabanyuka kw`amahirwe yo gusama
  3. Umunaniro ndetse no kwiheba bihoraho kubera ububabare bw`igihe cyose
  4. Kwihagarika inkari zirimo amaraso

Abo iyingorane ikunda kwibasira

  • Abagore batigeze babyara
  • Abagore/abakobwa bakomoka kubabyeyi bagiraga iki kibazo
  • Abagore b`abazungu ndetse n`abo mubihugu bya Aziya
  • Abagore bagira imihango migufiya

Uko wakwivuza iki kibazorinda iyi ngorane

Nubwo ntaburyo buzwi bukiza iki kibazo burundu, nibyiza guhita ujya kwa muganga ukibona bimwe mubimenyetso twavuze haruguru kugirango ugirwe inama bitaragutera ibindi bibazo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here