Indege ya Lionel Messi niyo yatwaye abakinnyi bahamagawe mw’ikipe y’igihugu ya Argentine bakina kumugabane w’iburayi.

    0
    2048

    Kubera ibibazo bya Coronavirus byugarije isi yose muri rusange, Lionel Messi yafashe indege ye bwite y’akataraboneka ayigeza kuri bagenzi be bo muri Argentine bakora ubucuruzi butandukanye muburayi kugira ngo bashobore kujya mugihugu cy’iwabo muburyo butabagoye.

    Kapiteni wa Barcelona kandi yahaye lift mundege ye  Marcos Acuna, Lucas Ocampos, Paulo Dybala, Nicolas Otamendi na Juan Foyth ndetse n’abandi bagiye batandukanye bo muri Argentine bahamagawe muri ekipe y’igihugu kugira ngo bajye kuyifasha kugera mumikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar mu mwaka wa 2022.

    Messi yaguze indege yigenga ya Gulfstream V ku madolari arenga miliyoni 15 mu mpera za 2018.

    Iyi ndege ifite uburebure bwa 29m, ubugari bwa 28m na metero umunani z’uburebure kandi yakorewe muri Amerika muri 2002.

    Ubusanzwe Messi ayikoresha muminsi mikuru yumuryango kandi na se Jorge nawe arayikoresha murugendo rwubucuruzi akorera iburayi.

    Ifite imyanya 16 nyobozi, ishobora guhindukamo uburiri umunani mugihe bashatse kuruhuka  kandi ikagira n’ubwiherero bubiri, bumwe bufite ubwogero, nibikoni bibiri.

    Ku murizo w’indege yanditseho No10, mu gihe ku ngazi ushobora handitseho  amazina y’umugore we Antonela n’abahungu be Thiago, Mateo na Ciro

    Ku wa mbere, Messi na bagenzi be bageze i Buenos Aires barahita berekeza mu kigo cy’imyitozo cya Arijantine.

    Argentine izakina umukino wayo wa mbere taliki ya 8 ukwakira na Ecuador hanyuma nyuma y’iminsi itanu bazahura na Boliviya.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.

    .

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here