Nibyo ntawe utifuza kugera kuntego ze z`umunsi ndetse ngo aze kuruhuka nijoro yishimira uko umunsi wamugendekeye. Nyama abenshi muri twe turangiza umunsi tuganya ngo ubu koko umunsi urangiye ute;ngo amasaha yubu asigaye yihuta;abandi bati ndaye ntacyo nkoze n`ibindi nkibyo.
Twifashishije urubuga https://www.prepeers.co/; twakwegeranirije inama 5 zingenzi zagufasha gutegura ndetse nokurangiza neza umunsi wawe uko wabyifuzaga:
Inama yambere: Ihe intego z`umunsi
Kugirango utaza gutakaza umunsi wawe; mbere yo kuryama fata umwanya muto maze wihe intego wifuza kugeraho kumunsi ukurikira. Zishyire kumurongo ukurikije uburemere ndetse nuko zihutirwa maze mugitondo uze guhera kuziremereye kurusha izindi doreko ari nabwo uba ugifite akabaraga.
Inama ya 2: Soma igitabo mbere yo kuryama
Kugirango uzashobore gukoresha umunsi wawe neza, ningombwa ko uba wasinziriye neza maze ukaruhuka bihagije. Gusoma igitabo uhisemo mbere yo kuryama nibura mugihe kingana n`iminota 30 nibimwe mubigabanya umunaniro w`ubwonko bigatuma uza gusinzira neza ndetse bikanagufasha kuba wakwiyungura ibitekerezo bishya bizagufasha kumunsi ukurikiyeho.
Inama ya 3: Rwanya kuryamira
Niba ushaka kuza gukoresha umunsi wawe neza, itoze kubyuka kare utaryamiriye.Ibi kandi kugirango ubigereho ntibisaba guhora ukoresha uburyo bukubyutsa (gusona kwa Telefone, isaha n`ibindi) ahubwo mbere yokuryama bwira ubwonko bwawe inshuro nyinshi ko uraza kubyuka ku isaha runaka maze nigera urahita wikangura ntakigombye gusona. Gukoresha ubu buryo bizakurinda gushikagurika no kudasinzira neza bitewe n`ubundi buryo wakoresheje ngo bukubyutse arinabyo uzasanga byakunanije kurutaho.
Inama ya 4: Imenyereze gukora ka siporo igihe ubyutse
Si itegeko kwiruka ahantu harehare cyangwa kumara amasaha mucyumba cy`imyitozo. Ushobora gufata nibura iminota 5 ukananura umubiri kugirango amaraso atembere neza mumubili ndetse n`ingingo zitandukanye zikanguke maze ububili wose wongererwe imbaraga.
Inama ya 5: Kora urutonde rw`ibyagushimishije n`ibyagenze neza
Mugihe umunsi wawe urangiye; nibyiza gukora urutonde rw`ibyagushimishije ndetse n`ibyakugndekeye neza. Ibi bizagufasha mugushyira imbaraga kunzira wanyuzemo ngo ubigereho aho gutakaza umwanya utekereza ibyakubababaje n`ibyagenze nabi kuko ibi bishobora kuguca intege kumunsi ukurikiraho.