Kumenyana n`umuntu, mugakundana ndetse mukabana rimwe narimwe mumaze no gukora ubukwe kabone niyo bwaba buhenze cyane si ikintu gitangaje cyane cyawase ngo kibizeze ko muzamarana igihe kini nkuklo mwabyifuzaga. Ahubwo igikomeye kurenza ibyo byoseni ukumenya uburyo urwo rukundo rwanyu rwaramba!
Muri iyi nkuru, twifashishije ibitekerezo bya Claire Beaudoin, inararibonye mumibanire y`abantu, twabateguriye inama 10 zagufasha kurambana n`uwo ukunda mukiturira mu ijuru rito.
1. Kutagira icyo muhishanya
Kubwira uwo ukunda ikiri kumutima bituma utamukekera uko yabifata ahubwo ukamenya icyo abitekerezaho aho gukomeza kubuzwa amahoro n`ibyo wibitsemo.
2. Ba umugwaneza mubisubizo uha uwo ukunda
Mugihe uwo uwo ukunda ashoboye kukubwira ikiri kumutima we, sibyiza kumusubiza uhubutse cyangwa ngo umusubizanye uburakari kabone n`iyo waba ubyumvise ukundi. Iga kubanza gutekereza kugisubizo ugiye gutanga.
3. Imenyereze gutega amatwi uwo ukunda
Mugihe uwo ukunda akubwira, itoze gutega amatwi kandi wirinde kumwemeza ibyo wowe utekereza ahubwo uhe n`agaciro ibyifuzo bye.
4. Nimwige kubahana
Gukundana ntibikuraho kubahana! Imenyereze kudahatira uwo ukunda guhinduka uko wowe ushaka, ahubwo mufashe mubyo ashaka, mubyemezo bye n`ibindi bituma abaho nkawe ubwe.
Sibyiza kumvako uwo ukunda mugomba kumva ibintu kimwe 100%!
5. Gerageza kumushimira, nokumutera akanyabugabo
Mugihe umukunzi wawe agize ibyo ageraho cyangwa akora, nibyiza kubimushimira nokumwerekako yagerageje. Ibi bimuzamurira icyizere agahora ashaka kumva umushima. Bitabaye ibyo ashobora kuzajya kubishaka ahandi!!
6. Gushakira ibisubizo hamwe.
Nubwo akenshi igisubizo kiba kinejeje umwe kurusha undi, nyamara burya biba byiza cyane iyo kije mwese mucyumva kurwego rungana mbere yo kugishyira mubikorwa.
7. Emera integenkeya zawe kandi wige kugenda uhinduka
Nubwo ntamuntu ubura inenge, ariko nibyiza kwemera ibyo udashoboye gukora cyangwa ukora nabi, ariko ukitoza kubihindura ukoresheje inama z`uwo ukunda.
8. Ugomba kumenya kuvuga OYA
Mugihe haricyo udasobanukiwe cyangwa wumva ukundi, witinya kuvuga OYA no gutanga igitekerezo utinya ko yakwanga, ahubwo azakubona nkumuntu ufite akamaro kandi nk`umujyanama.
9. Menya gufata ibyemezo.
Mugihe bibaye ngombwa ko ufata ibyemezo, itegure kuba wakwakira ingaruka zabyo kabone nubwo zaba zitoroshye ariko ugere kucyo ugambiriye kugeraho.Mbese wirinde ikigare!
10. Iga gutungura umukunzi wawe
Singombwa ko ukora ibihambaye cyangwa ngo ubikore buri munsi, ariko ibuka gutungura umukunzi wawe, yaba mukumuha impano, kumukorera imirimo yagombaga gukora, kumusohokana,….. Ibi bizatuma yishimirako umutekereza.