Imvune ya Messi ikomeje guhangayikisha Barca kubera Final bafite ku cyumweru!

    0
    462

    Imvune ya Messi ikomeje guhangayikisha Barca kubera Final bafite ku cyumweru!

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Barcelona yagaragaje ubudahangarwa igera ku mukino wa nyuma wa Supercopa de Espana itsinze Real Sociedad ishoti rikomeye, nyamara babikoze nta Lionel Messi, kugeza ubu ntibiramenyekana niba azitabira umukino wanyuma uzaba ku cyumweru.

    Lionel Messi yagize imvune ubwo bakinaga na Granada, none yongeye kuvunikira mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri, abaganga bamukurikiranira hafi ntibaragira icyo batangaza ku minsi ashobora kumara mumvune, biranashoboka ko yakina umukino wa nyuma bafite ku cyumweru.

    Icyemezo ku buzima bwa Messi kiraza gutangazwa kuri uyu wa gatanu nyuma y’ibizamini byimbitse biri gukorwa n’abaganga be bihariye.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here