Imico 5 abakobwa/Abagore bagomba kureka niba bashaka ko amabere yabo atagwa imburagihe

0
4666

Ubundi birasanzwe kuba amabere y’abakobwa/abagore ageraho akagwa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ; inshuro batwise, konsa,  n’imyaka y’ubukure kuko uruhu ubwarwo rugenda rurekurana n’ibindi.




Icyakora hakaba n’ibikorwa/imico bishobora gutuma amabere agwa imburagihe abakobwa/Abagore bagomba gucikaho kugirango igituza cyabo kigumane umwimerere. Muri iyinkuru twabateguriye 5 muribyo:




1. Kwambara akenda k’amabere  (isutiya) katagukwiriye.




Utu twenda dukoze kuburyo dutangira amabere n’ubwo akamaro k’utu twenda katavugwa ho rumwe. Kuba rero hari abambara amasutiya abafashe cyane ashobora kubagiraho ingaruka akanatuma amabere yabo agwa.




2. Kunywa itabi




Kuberako kunywa itabi bisanzwe byangiza uruhu, bigatuma rutakaza imbaraga zarwo, ibi binagera kumabere aho uruhu rw’amabere rutakaza imbaraga vuba bityo akagwa.




3. Kugabanya ibiro




Kuberako amabere agizwe ahanini n’ibinure/amavuta, kugabanya ibiro bituma byabinure bigize amabere bigabanuka hanyuma uruhu rwayo rugakururuka, akaba araguye.

Ikibabaje nuko niyo wakongera kubizamura amabere ashobora kongera kuba manini ariko ntibyoroshye kugira amahirwe yokongera kuyabona ahagaze.




3. Kutikingira izuba




Nkuko tubizi, igituza nikimwe mubice by’umubiri igerwaho n’imirasire myinshi y’izuba.Kutaryikingira neza rero nabyo byangiza uruhu rw’amabere akaba yatakaza imbaraga zayo bigatuma yagwa imburagihe.




5. Guhagarara/ kwicara nabi no kudakora sport.




Nubwo gukora sport aribumwe muburyo bwogufasha igituza gukomeza kumera neza, irinde imyitozo igira aho ihurira n’amabere kuko guhora uyajyana hirya nohino bica intege imitsi y’amabere bigatuma yagwa imburagihe.

ikindi kandi, ukwiriye kwirinda guhora wunamye  ahubwo igihe kinini ukaba uhagaze cyangwa wicaye wemye  nabyo bizagufasha kurinda amabere yawe kugwa imburagihe.




Indi nkuru byenda gusa

1.Nibyo se koko hari ikariso igabanya ingano y`intanga?




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here