Ifoto ya Diego Maradona igiye gushyirwa ku mafaranga akoreshwa muri Argentine!!

    0
    580

    Urupfu rwa Diego Maradona rwabaye ku ya 25 Ugushyingo 2020 rwibasiye ndetse runababaza abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose.
    Mu gihugu cya Argentine aho uyu mukambwe uherutse kwitaba Imana akomoka bari kuganira ku cyemezo cyo kuba bashyira Maradona ku noti zikoreshwa iwabo murwego rwo gukomeza kumuha icyubahiro ndetse no kuzirikana ibigwi bikomeye ndetse n’amateka meza yubatse muri Argentine harimo n’igikombe cy’isi yabahesheje.

    Nkuko umusenateri wa Argentine yakomeje abisobanura neza yagize ati: “ibi ni ugushimira umwami wacu mu mupira w’amaguru ndetse ndahamya ntashidikanya ko bizakomeza gukurura abakerarugendo mu gihugu cyacu baza kureba iyi noti iriho Diego Maradona”.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here