Ibyo utigeze utekereza kumupira w`amaguru (Ballon/ball)

    0
    1548

    Ntagushidikanya ko umukino w`umupira w`amaguru uri mumikino ikunzwe kurusha indi ku isi yose na hano iwacu tutikuyemo.

    Ubundi ijambo umupira w`amaguru  (football) rikomoka kumagambo abili y`icyongereza foot rivuga ikirenge na ball bivuga umupira. Bumwe mubuhamya ndetse n`inkuru bivuga ko uyu mukino ushobora kuba ukomoka mugihugu cy`ubushinwa mumyaka isaga ibihumbi 3 000 ishize aho wari umukino wa gisilikare bakinaga bifashishije umupira ukozwe muruhu rw`inyamaswa ndetse upakiyemo imisatsi cyangwa se amababa, bakaba baragombaga  kuwohereza mu izamu hakoreshejwe kuwurasa cyangwa se kuwuteresha intoki.

    Icyakora nyuma y`impinduka nyinshi zagiye ziba kuri uyu mupira, amateka atwereka ko mu mwaka w`1923 umupira wibara ry`umweru watangiye gukoreshwa ahitwa Sao Paulo, mugihugu cya Brazil (nkuko tubikesha umuryango mpuzamahanga wita kuby`umupira w`amaguru FIFA) nyuma yo gusimbura umupira wibara rya marron.

    Aha akaba ari naho batangiye kureba uko bakora umupira utinjiramo amazi igihe cy`imvura bikaba byawutesha ibipimo nyabyo nkuko turabibona hasi. Rwifashishije imbuga zitandukanye, urubuga amarebe.com rwabateguriye imiterere itangaje y`umupira ukoreshwa mumukino abantu beneshi bakunda ariwo umukino w`umupira w`amaguru.

    Hagendewe kubipimo bya FIFA (Umuryango mpuzamahanga w`umukino w`umupira wamaguru), umupira ukoreshwa muri uyu mukino ugomba kuba ufite ibipimo bikurikira:

    Urugero rw`umupira ukoreshwa ubu

    a. Umuzenguruko ungana na cm 68 kugeza kuri cm 70

    b. Umurambararo uri hagati ya cm 21,65 na  cm 22,29

    c. Uburemere bungana na  garama hagati ya 410 kugeza kuri garama 450

    d. Umwuka ufite Imbaraga (Pression) ziri hagati ya At 1.6 -2.1

    e. Uyu mupira ukaba ugizwe nuduce tugera kuri 32 turi mumabara atandukanye ndetse rimwe narimwe turiho n`amazina y`ibigo bikomeye nka adidas n`ibindi.

    Ibi byose bikaba bigomba kubanza kugenzurwa neza mbere y`uko uyu mupira ushyirwa ku isoko ngo ujye ukoreshwa mukibuga.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here