Ibyo utaruzi kumwambaro wambarwa n`abarangije amashuli

0
859

Birashoboka ko nawe wigeze gutekereza no kwibaza cyangwa akaba ari ubwambere wumvise ibijyanye n’umwambaro w’ibirori wambarwa n’abarangije ibyiciro bitandukanye by’amashuli.

Abantu bamwe bafata uyu mwambaro nk’ikintu cy’ako kanya gusa gihita kirangira,abandi bakawufata nk’umwambaro utandukanya abantu n’abandi mubirori gusa nyamara uyu mwambaro uvuze byinshi birenze ibyo nkuko tugiye kubireba mumirongo ikurikira.

Nkuko amarebe.com yabibateguriye yifashishije zimwe mu mbuga nka https://www.graduationsource.com , https://en.wikipedia.org n`izindi,muri rusange uyu mwambaro ugizwe n`ikanzu ndende (Graduation gown,subfusc, academic regalia,academic dress etc..), ingofero (graduation cape/mortarboard…) ndetse n`ikindi gice twagereranya na furali yambarwa mu ijosi (graduation stoles).Ikindi kandi,uyu mwambaro ukaba uboneka mumabara atandukanye bitewe n`uko ishuli runaka ryihitiyemo cyangwa se hakurikijwe ibyo abanyeshuli bize.

 

Amwe mumafoto agaragaza uko abarangije kwiga baba bambaye

Urugero rw`imyambaro yambarwa mubirori byo kurangiza kwiga

 

Ese uyu mwambabaro waba waratangiye gukoreshwa ryari?

Uyu mwambaro Watangiye gukoreshwa ahagana mukinyejana cya 12 ndetse n’icya 13 aho kaminuza nyinshi zarimo zitangira kumugabane w’i Burayi.

Kuberako inyinshi muri izo kaminuza zigishwagamo n’abihaye Imana (abanyamadini) Kandi n’ibyo bigaga ahanini bikaba byari ibyerekeye amadimi,uwo mwambaro wambarwaga kugirango utandukanye abo banyeshuli n’abandi bantu bakora cyangwa biga ibitandukanye n`ibyabo ariko unabafashe kurwanya ubukonje kuri abo banyeshuli mumazu bigiragamo cyaneko uburyo bwo gushyushya amazu bwari butaratera imbere cyane.

Abanyamateka kandi bavugako uyumwambaro abihaye Imana bakera bawukoreshaga nk’ikinenyetso kigaragaza ko bafite ubwenge bwinshi ndetse ko banasumbije abandi icyubahiro.

Ni ikihe gisobanuro cy`uyu mwambaro mubuzima bwacu bwaburi munsi?

Nubwo uyu mwambaro ari uwibirori nkuko twabibonye,ariko kurundi ruhande, uyumwambaro ugaragaza ibintu bitatu by`ingenzi aribyo Kujya mubirori byogusoza icyiciro runaka (Graduation) bigaragaza gusiga abomubana mubuzima bwaburi munsi (separation of society.), kwambarira uyu mwambaro mubirori (inculcation to transformation ) bishushanya guhinduka hanyuma nogusubira mubo mubana burimunsi ariko ugasubirayo wahinduriwe icyiciro (returning to society with a new status),mbese wasoje intamwe iyi n`iyi yubuzima wanatangiye indi ugana imbere.

Tubashimiye uko mukomeje kubana natwe kuri  https://amarebe.com

 

Byegeranijwe na : Jado Nsenga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here