Ibyiza 9 byo kunywa icyayi

0
8559

Burya icyayi kiza kumwanya wa kabili mubinyobwa bifatwa nabenshi Ku isi. Cyaba icyayi cy’umukara, icy’umweru ndetse nikizwi kwizina rya Thé vert, cyose kigira ingaruka nziza kandi nyinshi kumubiri w’umuntu.

Dore icyenda (9) murizo:




1. Gufata udukombe hagati ya 3 na 4 tw’icyayi cy’bara ry’icyatsi kibisi (thé vert/green tea) birinda kurugero rwohejuru kuba warwara kanseri zitandukanye zirimo kanseri y’imyanya igize inzira y’ibiryo, iyibihaha, iy’ibere n’iya prostate byose bivuye kukinyabutabire kitwa polyphénol kirwanya Kanseri kiboneka mucyayi.




2. Icyayi gifasha kugumana imiterere myiza y’umubili benshi bazi nka taille cyangwa ligne. Ibi bikaba umwihariko w’icyayi cy’icyatsi kibisi ( Thé vert/green tea) kikaba gifite ubushobozi bwo gutwika ibinure umuntu atagombye gufata ibindi bintu bishobora kumunanura.




3. Icyayi gifasha gusaza neza gikoresheje ibinyabutabire (antioxydants) birinda uduce tw’umubiri gusaza vuba. Ubu bushobozi tukaba tubusanga mu ubwoko bwose bw’icyayi. Uretse kudasaza vuba, ibi binyabutabire kandi binarinda indwara nyinshi zidakira bigatuma umubiri ukomeza gukora neza.




4. Inyigo nyinshi zagaragajeko icyayi by’umwihariko cy’icyatsi kibisi ( Thé vert/green tea) gifite ubushobozi kugeza kuri 14% bwo kurinda ibyago byinshi bifitanye isano n’imikorere mibi y’umutima igihe ufata hagati y’udukombe 2 na dutatu twacyo kumunsi.




5. Icyayi kigira uruhare runini mumikorere myiza y’ubwonko. Iyi mikorere ikaba yiyongera nyuma y’iminota 30-60 nyuma yogufata agakombe k’icyayi cy’icyatsi kibisi cyangwa icyayi cy’umukara. Tubibutseko imikorere y’ubwonko ipimwa hifashishijwe imashini yitwa électroencéphalogramme.




6. Bitandukanye cyane n’ikawa, icyayi ntikibuza umuntu gusinzira mugihe utarengeje  hagati y’udukombe 2 -4 kumunsi kandi ukagifata nibura amasaha 2 mbere yokuryama. Ibi bikaba biterwa nuko icyayi kigira ikinyabutabire bita cafeyine (caffeine) nkeya igera gusa kuri 30 mg ahokuba 135 mg iboneka mugakompe k’ikawa.




7. Udukombe 2 tw’icyayi cy’icyatsi  ( Thé vert/green tea) duhwanije akamaro n’ibirahure 7 by’umutobe wa orange.




8.Icyayi cy’icyatsi  ( Thé vert/green tea) ndetse n’icyumukara bifite ubushobozi bwokugabanya ibyago byo kurwara diyabeti yo kurwego rwa kabili




9. Icyayi kigabanya umunaniro ukabije twagereranya na stress, kuko cyongera umusemburo wa dopamine wongera ibyishimo by’umuntu.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here