Bakunzi b`amarebe.com, munkuru ziheruka twababwiye uburyo waganira n`inzozi zawe, ukamenya amarenga y`ibyenda kukubaho cyangwa se icyo ugomba gukora muminsi iba igiye kuza.
Muri iyi nkuru, twifashishije ibinyamakuru bitandukanye bivuga kunzozi, twabateguriye ibisobanuro by`inzozi zo gucana inyuma kubashakanye; wazirota uri umugore cyangwa se uri umugabo!
- Niba urose uca inyuma uwo mwashakanye ariko urikumwe n`umuntu utazi, menyako urimo ugirwa inama yo kwagura ubucuti bwawe ndetse no gushaka inshuti nziza nshyashya.
- Niba urose izi nzozi uri umugore, igenzure neza kuko ushobora kuba ufite imyitwarire muri iyo minsi ishobora gusenya urugo rwawe.
- Igihe urose izi nzozi uri umugabo, igenzure neza kuko ushobora kuba ufite imyitwarire igawa (idashimwa) n`abantu muziranye/inshuti zawe.
- Niba urose umugabo wawe aguca inyuma, menya neza ko haricyo umugabo wawe ashobora kuba arimo aguhisha. Gerageza gushakana ubwenge uko wakimenya.
- Niba urose inzozi zo gucana inyuma, igenzure neza kuko ushobora kuba ufite ubwoba ko uwomubana/mukundana ashobora kugusezeraho (Kugusiga).
- Kurota uri kumwe n`uwo mwahoze mukundana, bishobora kukwerekako utanyuzwe n`uko ubanye n`uwo mwashakanye.
- Kurota izi nzozi kandi, bishobora gusobanurako ukeneye imibonanompuzabitsina kurugero ruruta urwo uyibonamo mubuzima busanzwe.
- Niba uri umugabo ukarota umugore wawe aguca inyuma, bahafi y`umugore wawe kuko birakwerekako hari ibibazo umugore wawe adashoboye gukemura kandi bishobora kugutera igihombo kinini.