Ibintu 7 biba kumukobwa akimara gutakaza ubusugi

0
5492

Gutakaza ubusugi ni kimwe mubyiciro by’ubuzima bikomeye umukobwa acamo ndetse abenshi bagahora bibuka uko byagenze  kabone niyo hashira imyaka myinshi bibabayeho.

Uretse gucika kw’ agace (memblane ) kazwi nka imeni/ hymen  kaba mumyanya ndangagitsina y’umukobwa, mugihe ndetse na nyuma y’imibonano mpuzabitsina yambere umubiri w’umukobwa ukomeza kugenda ugira impinduka nyinshi zirimo izi zikurikira:




1. Guhinduka kw’igitsina cy’umukobwa

Guhera kumibonano mpuzabitsina yambere umukobwa akora, igitsina cye gitangira guhindura imyitwarire cyane cyane mubijyanye n’ububobere ndetse no kwiyongera mubunini (Elasticity). Ubu bunini detse n’ububobere bikaba birushaho kwiyongera uko iminsi igenda ishira bijyanye n’inshuro akora iyi mibonano mpuzabitsina.

2. Impinduka kuri nyababyeyi

Mugihe umukobwa agize ubushake cyangwa se yitegura gukora imibonano mpuzabitsina, nyababyeyi ndetse n’ibindi bice binyuranye bigize imyanyaye y’ibanga bishobora kugaragaza impinduka zitandukanye zirimo nko kwifungura, kubyimba n’izindi. Icyakora nyuma y’iki gikorwa buri gice gisubirana umwimerere wacyo.




3. Impinduka kumabere

Mumyiteguro ndetse no mumibonano mpuzabitsina, amabere y’umukobwa arabyimba, bitewe n’amaraso menshi aba anyura mumitsi yo mumabere. Ibi rero bigatuma amabere akomera ndetse agahagarara, icyakora akaza gusubirana imiterere yayo isanzwe nyuma y’iki gikorwa.

4. Impinduka ku imoko z’amabere

Igihe umukobwa akoze imibonano mpuza bitsina bwambere, nkuko twabivuze haruguru, umubiri utangira kugenda ubona ibintu bishya utamenyereye. Ibyo  rero birimo n’ amaraso atemberana ingufu nyinshi mumabere bigatuma imoko zayo zirushaho guhagarara ndetse nokumva (sensitivity) cyane kurenza mubindi bihe.

5 . Impinduka mumisemburo

Mugihe cy’imibonano mpuzabitsina, umusemburo utera ibyishimo uravuka, bigatuma uretse no kwishima ahubwo habaho no kuruhuka.




6. Impinduka kukwezi kw’umukobwa

Kuva umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina yambere, ukwezi kwe cyangwa imihango ye ishobora gutinda. Ibi ntibisobanuyeko yasamye ahubwo byerekana zampinduka z’imisemburo zabaye.

7. Impindika mumaranga mutima

Nyuma yogutakaza  ubusugi, umukobwa ashobora kugaragaza impinduka mumaranga mutima ye. Izi mpinduka kandi zishobora kuba izo kwishima cyane cyangwa se z’umushiha byose bitewe n’imihindagurikire  yabaye mumisemburo ye.

Indi nkuru bijyanye

1. Yaba yarategetse umukobwa we guhora yipimisha ubusugi




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here