Ibintu 5 birimo gusenya ingo z`iki gihe!

0
2737

Nyuma yokubona ukuntu ingo zirimo guhura n`ibibazo bikomeye bizigeza no kugusenyuka, doreko bitanatinya n`ingo nshyashya kugeza kuzimaze umunsi umwe, amarebe.com yabateguriye ibintu 6 yabonye birimo kugira uruhare rukomeye kurusha ibindi mugusenya ingo:

1.Gucana inyuma:

Gucana inyuma nicyo kintu kiza kumurongo wambere mu gusenya ingo. Byagaragayeko gucana inyuma biterwa ahanini no kutitanaho uko bikwiriye hagati y’abashakanye, uretse ko hari n`abo usanga byarababayeho karande ukaba ntakintu wamukorera ngo areke uwo muco mubi. Niba rero ubonye Ibi bitangiye kukugeraho, fata ingamba kuko aho ugana nihabi!

  1. Kuba kure y’uwo mwashakanye:

Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo umwe mubashakanye aba kure y`undi bitewe n’impamvu zitandukanye nk’akazi, amashuli n`ibindi. Uku kutabana rero bigenda  bigabanya urukundo abashakanye bari bafitanye doreko ntaguhana umwanya no kwitanananaho biba bigishoboka, bikaba rero bigira uruhare rukomeye mugusenyuka kw`urugo.

2.Kwikunda:

Iyi ngingo yo kwikunda yo irundura urugo mukanya nkako guhumbya, kuko usanga umwe mubashakanye akora aharanira inyungu ze gusa, akaba arinabyo bibyara gusesagura, kudindiza iterambere ry`urugo ndetse n`amakimbirane adashira ashobora kugeza no kubwicanyi hagati y`abashakanye.

3.kutubahana:

Ibi nabyo birasenya cyane rwose, kuko kwiharira ibyemezo  by`urugo kw` umwe mubashakanye no kunigana ijambo mugenzi we yemwe no muruhame, bitera ipfunwe ubikorewe kuburyo binamuca integere zogukomeza gukorera urugo bikaba byanamugeza kurwego rwo gutandukana n`uwo bashakanye.

4.Kwihagararaho:

Iyi ngingo yo kwihagararaho nayo iyo igeze murugo ntitinda gusenya rwose, kuko usanga uwakoze ikosa murugo adashobora kwemera icyaha ngo asabe imbabazi bityo anafate ingamba zokurwanya ikosa yaguyemo.

Iyo bigenze bityo rero, uwahemukiwe aba ashobora nawe gukora ikosa ndetse riremereye kurushaho murwego rwo kwihimura bityo ugasanga urugo rurasenyutse.

5.Kubeshya:

Aha ho nigihe umwe mubashakanye aba yatangiye kuzana amacenga atavugisha ukuri kubintu binyuranye birimo imitungo, gahunda bateganya, ibibazo urugo rufite n`ibindi.

Ibi brero iyo bidakosotse go hajye habaho umwanya uhagije wokuganira kuby`urugo, buriwese akomeza kwikorera ibye ukazajya kwisanga rwa rugo rwarasenyutse kera!.

Niba udashaka kuba umwe mubasenye urugo, gendera kure ibi bintu 6 ndetse n`ibindi ubona byagira uruhare mukugusenyera urugo yaba wowe warwubatse cyangwa se wowe witegura kurushinga.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here