Ibiganiro byatangiye hagati ya Lionel Messi hamwe n’ikipe ya PSG

    0
    610

    Hamaze iminsi havugwa inkuru yo gushaka kugenda kwa Lionel Messi Rutahizamu w’umunya Argentine ukinira ikipe ya Barcelona.

    Kuri ubu, nyuma y’ikipe ya Man City yahoze yifuza gusinyisha uyu Messi kumafaranga yose yifuza ubu hagezweho PSG yo mubufaransa yo binavugwa ko batangiye ibiganiro bishobora nokugira umusaruro mwiza!

    Iyi ekipe irifuza Messi mumpera z’umwaka utaha w’imikino cyane ko ari nabwo amasezerano ye yari afite muri Barcelona azaba arangiye.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru kitwa F2  cyatangaje ko abayobozi ba PSG bashinzwe igura n’igurisha bamaze kuganira na se wa Lione Messi akaba ari nawe umuhagarariye, aho banatangaje ko imyanzuro ishobora kuba myiza.

    PSG irifuza kugira Neymar ndetse na Lionel Messi mubusatirizi bwayo nk’uko imaze iminsi ibisabwa n’abafana b’abafaransa.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here