Harriet  yashyize hanze urutonde rw’abagabo yanduje  Sida mu buryo bwo kwihorera

0
1223

Umukobwa uzwi ku izina rya Harriet Vihenda Akunava, wahoze ari umunyeshuri muri kaminuza ya Nairobi, ikigo cya Kikuyu yemeye ko yanduye virusi itera SIDA kandi ko yayanduje abagabo benshi baryamanye yihorera.

Uyu mukobwa mwiza kubigaragara ku maso, ku ya 3 kanama abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yatangaje ko yanduye sida kandi yanayanduje abagabo benshi abishaka mu rwego rwo kwihorera!

Harriet yashyize hanze urutonde rw’abagabo bagera kuri 16 anabasaba kujya kwipimisha bagatangira imiti nkawe! Yabivuze mumagambo agira ati:

”Igihe kirageze ko mvugisha ukuri. Nashavuye amezi menshi ariko singishoboye kwihangana. Nanduye virusi itera sida kandi nanduje abagabo. Nsabye imbabazi, mumbabarire. Mugerageze mwipimishe murebe niba narabanduje”.

Komeza ukurikirane ibiganiro n’amakuru tukugezaho kandi wibuke kubisangiza inshuti n’abavandimwe.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here