Gashyantare,ukwezi kw’amateka kubirabura bo muri Canada

0
899

Mukwezi kwa kabili buri mwaka, mugihugu cya Canada hizihizwa umunsi mukuru wokuzirikana  kumurage/ ibikorwa by’abirabura bomuri iki gihugu bakomoka kumugabane w’Afurika ; bakarebera hamwe ibyabaranze ndetse n’aho bageze.




Muri uyumwaka, insanganyamatsiko y’ukwezi kw’abirabura ugenekereje iragira iti << Banyakanada dukomoka muri Africa, tuyobowe n’amateka yacu, muze tugane imbere >>  Iyi nsanganya matsiko bakaba barayihisemo bagendeye kunsanganyamatsiko y’umuryango w’abibumbye murwego rwo kwizihiza imyaka icumi y’abafite inkomoko muri Afurika (2015-2024)

Uyi ntego ikaba ijyana n’ifoto y’inyoni  Sankofa aho igaragara itekereza kubyahise byayo arinako itera intambwe igana imbere  ngo yubake ahazaza hayo nkuko bigaragara ku ifoto iri kuntangiriro y’iyi nkuru.




Muri uku kwezi, hazirikanwa ndetse hakigishwa ibikorwa by’indashyikirwa n’uruhare rukomeye abirabura bagize mu iterambere ry’igihugu cya Canada kugirango kigere kurwego kiriho. Aha twavuga nk’intambara zinyuranye bagiye barwana uhereye kuwitwa Mathieu Da Costa ufatwa nkumwirabura wambere wageze muri Canada ahagana mumwaka w’ 1600.




Kwizihiza uyumunsi bikaba byaratangiye  muri Canada nyuma gatoya y’umwaka w’1926 bigizwemo uruhare n’umunyamateka w’umunyamerika witwa Carter G. Woodson nyuma yokuwutangiza nomugihugu cya Amerika, nubwo byagiye bigaragaramo impinduka nyinshi.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here