GARRY TURNER: UMWONGEREZA UFITE URUHU RUKWEDUKA BIDASANZWE KURUSHA ABANDI KW’ISI 2020!!

0
1438

Nkuko mumaze kubimenyera, muri iki gice cy’utuntu dutangaje, amarebe.com  abagezaho amakuru adasanzwe ushobora kuba utari uzi,

Uyu munsi twabateguriye inshamake y’amateka ya Garry turner, ufite  uruhu rukweduka kuburyo budasanzwe  nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Guiness world records.

Uyu mugabo Garry Turner ukomoka mugihugu cy’ubwongereza (UK) yavutse mu mwaka wa 1971 avukira ahitwa caistor homuri icyo gihugu.

Uyu mugabo akunzwe kwitwa Garry Stretch Turner kubera uburyo umubiri we ukweduka bidasanzwe akaba yaratangiye kwigaragaza ahagana mu mwaka wa 2002 ubwo yigaragazaga i Los Angeles homuri Amerika.

Garry Turner avuga ko we yimenyeho uyu mwihariko akiri muto dore ko ngo nyirarume yajyaga abitangarira akamukwedura cyane cyane kw’ijosi barimo bakina ubwo yari akiri mubwana bwe.

Bivugwa ko uyu Garry ashobora gukwedura uruhu rwe kugeza kuri cm 15. Ibi rero bikaba bidasanzwe kukiremwa muntu akaba arinayo mpamvu Guiness world record yamuhaye ibihembo nk’uwaciye agahigo nkuko isanzwe ibikora no kubandi bantu bagiye bafite impano zidasanzwe.

Garry yivugira ko atunze umuryango we mugari abikomoye muri uru ruhu rwe rukweduka muburyo budasanzwe.

Dore ibibazo yabajijwe ubwo yageraga kuri Television ya Guiness world record:

Ikibazo: Ni ryari wamenye ko ufite uruhu rukweduka?

Igisubizo: Nabimenye nkiri muto cyane nubwo najyaga ntinya kubigaragaza.

Ikibazo: Ese kurambura uruhu rwawe gutyo Birababaza?

Igisubizo: Kurambura ntago bibabaza habe na gato.

Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kubijyanye n’aya makuru tuba twaguhaye,wibuke kandi kuyasangiza  abavandimwe.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here