Yavutse afite amaguru atatu 3: Kurikira ubuzima butangaje bwa Francesco “Frank”

0
732

Lentini yavukiye ku muhanda wa 9 wa Gintoli, Rosolini, muri Sisile, ku ya 18 Gicurasi 1889, avukira mu muryango w’abahinzi aribo Natale na Giovanna Falco.  Yavutse ari uwa gatanu mu bana 12 (bashiki be barindwi na barumuna be batanu).

Akivuka, byajyaga bitera ipfunwe ababyeyi be ndetse bajyaga batinya kumugaragaza mubandi,  gusa nyuma byaje kugenda bihinduka dore ko yababereye umwana w’umugisha kubera we ubuzima burahinduka,buba bwiza kurusha mbere.

Afite imyaka 5, yakinaga nabandi bana kandi yashoboraga kugorora ukuguru kwe kwa gatatu ariko kugenda bikanga. Yamenyekanye cyane kubera kugira amaguru atatu, ibirenge bine, hamwe n’ibice bibiri by’imyanya ndangagitsina.

Yerekanwe mu mijyi myinshi harimo London mu mwaka wa ( 1897). Igihe yari afite imyaka umunani, Mantano, umugabo wayoboraga igitaramo cy’ibipupe, yamuzanye i Middleton maze umuryango wa Lentini wimukira muri Amerika.




Lentini yahise yinjira mubucuruzi bwa sidehow nka The Great Lentini, yinjira muri Ringling Brothers Circus. Yabonye ubwenegihugu bwa Amerika afite imyaka 30. Umwuga we wamaze imyaka irenga mirongo ine kandi yakoranye na sirus zose zikomeye ndetse na sidehow harimo Barnum na Bailey na Buffalo Bill’s Wild West Show. Lentini yubahwaga cyane muri bagenzi be ku buryo bose bari baramuhimbye akazina kadasanzwe “Umwami”.

Mu busore bwe, Lentini yakoreshaga ukuguru kwe kwa gatatu cyane cyane akina umupira w’amaguru kuri stade – niyo mpamvu izina rye ryerekana umukinnyi wumupira w’amaguru.

Igihe yari afite imyaka itandatu, amaguru 2 asanzwe ya Lentini yari atandukanye gato mu burebure: kumwe kwari santimetero 39 ukundi 38. Ukuguru kwa gatatu kwari santimetero 36 gusa kandi ikirenge cyako cyari gifatanye.

Nkumuntu mukuru, amaguru ye yibanze nayo yari afite uburebure bubiri butandukanye mugihe ukuguru kwe kwa gatatu kwari kugufi.

Mu 1907 [1] yashakanye n’umugore wari mwiza cyane witwaga Theresa Murray, yamurushaga imyaka itatu, babyarana abana bane: Giuseppina (Josephine), Natale (Ned), Francesco (Frank) Junior, na Giacomo (James). [3] Igihe Frank na Theresa batandukana ahagana mu 1935.

Yatangiye ubuzima bushya na Helen Shupe, babanye kugeza apfuye. Lentini yapfuye azize ibihaha i Jackson, muri Tennesse, ku ya 21 Nzeri 1966, afite imyaka 77.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here