Europa league: Manchester Utd yananiwe kugera kuri final itsindwa na Sevilla 2:1

    0
    344

    Uyu ni umukino wari utegerejwe na benshi wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 16 kanama, nkuko benshi bagiye babyumva ndetse bigaca mubinyamakuru bitandukanye. Byagaragaye ko MAN Utd yahabwaga amahirwe yo gutwara iki gikombe cya Europa League none inaniwe no kugera kuri finali!

    Dore munshamake uko ibitego byatsinzwe kumpande zombi: Ku munota wa 9 nibwo Bruno Fernandes wa  Man Utd yaje gufungura amazamu atsinda igitego cyambere kuri penaliti  nubwo bitatunguye benshi kuko n’ubundi Man Utd yahabwaga amahirwe yo gukora ibirenze ibyo.

    Ku munota wa 26 nibwo uwitwa Suso wa Sevilla yaje kwishyura igitego cya Man Utd ndetse igice cya mbere kirinda kirangira banganya 1:1

    Abataka ba Man Utd bakomeje kotsa igitutu cyane iyi kipe ya Sevilla ariko bikomeza kuba iby’ubusa ibabera ibamba kugeza aho uwitwa Luuk De Jong wa Sevilla yaje gutsinda igitego cya Kabiri ari nacyo cyakuyemo Man Utd ku munota wa 78 habura iminota 12 gusa ngo umukino urangire!

    Icyizere cyiba kiraje amasinde, Man utd itaha ityo!

     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here