Ese waruzi ingano y’amazi ukwiriye kunywa buri munsi?

2
2204

Iki ni ikibazo abantu benshi bakunze kwibaza, gusa uyu munsi twifashishije ibinyamakuru  bitandukanye byandika ku buzima bwa muntu twaguteguriye amakuru akwereka amazi ukwiriye  kunywa nibura buri munsi.

Ubusanzwe  umubiri w’umuntu  ugizwe  hafi na 60% by’amazi.

Ariko nubwo bimeze bityo, umubiri wacu uhora utakaza amazi binyuze munkari ,icyuya ndetse n’ibindi,…  Kugira ngo rero wirinde umwuma, ugomba kunywa amazi ahagije buri munsi kugirango umubiri urusheho gukora neza.

Nkuko impuguke zitandukanye muby’ubuzima zibivuga, umuntu akeneye kunywa nibura ibirahuri umunani 8 by’amazi kumunsi, bingana na litiro 2, cyangwa ukarenzaho igice cya litiro, bakanongeraho ko aya mazi wagombye kuyanywa utagombye kurindirako ugira inyota nkuko benshi babigize akamenyero.




Dore bimwe mubibazo biterwa no kutanywa amazi ahagije:

. Kutagenda neza kw’igogora ry’ibyo twariye ndetse nokujya mubwiherero bikagorana

.Kurwara umutwe udakira

.Kugira umunaniro waburi give

.kugira uruhu rwumagaye

.Gutera nabi kw’umutima

. Kunanirwa ibyo kurya

Ibi ariko bikaba byakwiyongeraho kwangirika kw’impyiko ndetse n’indi myanya y’urwungano rw’inkari.

Ibukako amazi ari isoko y’ubuzima maze ukurikize izinama, urinde ubuzima bwawe kujya mukaga.

Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri aya makuru tuba twaguhaye, ibuka kubisangiza inshuti n’abavandimwe.




 

2 COMMENTS

  1. Murakoze kuduha ayo makuru ku byiza byo kunywa amazi,mwatubwira amasaha meza yo kunywa ayo mazi? Mbese ko hari abavuga kuyanywa ashyushye,abandi bati akonje niyo meza,mwatumara impungenge kuri ibyo? Murakoze

    • Dukurikije inama zitandukanye z’abaganga twakubwira ko amazi ashyushye (akazuyazi) arimo indimu ukwiriye kuyanywa ukibyuka mugitondo, naho amazi akonje yanywe mugihe umubiri wawe wamaze kunanirwa ndetse noguhura n’ubushyuhe, ubahiriza ingano y’amazi ukwiriye kunywa bizakurinda indwara za hato na hato (litiro 2 kuzamura)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here