Ese Real Madrid iri mubukene iraza kubasha kwegukana rutahizamu Kylian Mbappe ukinira Paris St-Germain!

    0
    591

    Ese Real Madrid iri mubukene iraza kubasha kwegukana rutahizamu Kylian Mbappe ukinira Paris St-Germain!

    kuri ubu Real Madrid yatanze amayero 160m (£ 137m) yo gusinyisha umukinnyi wa Paris St-Germain Kylian Mbappe.

    Mbappe watsindiye igikombe cy’isi hamwe n’ubufaransa ubu afite imyaka 22, yinjiye muri PSG muri 2017 kuri transfer yari ifite agaciro ka miliyoni 165.7 z’amapound, uyu musore ukiri muto amasezerano ye afitanye na PSG azarangira muri Kamena 2022.

    Mbappe yatsinze ibitego 133 mumikino 174 yakiniye PSG kandi yegukana ibikombe bitatu bya Ligue 1 n’ibikombe bitatu byigihugu.

    Nubwo ubukungu bwa Real budahagaze neza abashinzwe umutungo muri iyi ekipe batangaje ko batazigera babura ayo guhemba Mbappe ndetse na bagenzi be.

    PSG itarasubiza icyo cyifuzo cya Real yahise isinyisha umukinnyi ukomoka muri Argentine Lionel Messi mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kuva muri Barcelona, ibyo bikaba byateye benshi kwibaza niba PSG irimo kwiyubaka bigeze aho yarekura Mbappe.

    Andi makuru y’ibanga aturuka muri PSG nuko bari muri gahunda yo kuzana Cristiano Ronaldo bakamuhuriza hamwe na Messi, abakurikiranira hafi PSG bavuga ko uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ashobora kuza mumwaka utaha.

    Komeza ukurikire amakuru amarebe.com ikugezaho!










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here