Ese koko Rayon Sports igiye kwishyura abakinnyi ibirarane nk’uko Sadate yabivuze?

    0
    535

    Muri iyi minsi ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze umwihererro n’abakinnyi b’iyi kipe mu rwego rwo kurebera hamwe ubuzima rusange bw’ikipe, kubereka abakinnyi bashya, umutoza ndetse no gukemura ibibazo abakinnyi benshi bafite cyane iby’amafaranga.

    Ni inama yabereye Honey to Honey ku Ruyenzi, ikaba yaratangiye saa 10h zirengaho iminota mike.

    Benshi mu bakinnyi bari bafite amatsiko yo kumva icyo ubuyobozi buvuga ku birarane bafitiwe, perezida w’iyi kipe wari uyoboye iyi nama yabwiye abakinnyi ko bakwihangana ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa kuko barimo kugikurikirana.

    Ikindi ni uko babwiwe ko nyuma y’uko amasezerano ya bo ahagaritswe muri Werurwe 2020, mu minsi mike bakira amabaruwa abasubiza mu kazi.

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here