Ese koko LIONEL MESSI yaba agiye gusinya amasezezerano mashya muri BARCELONA?

    0
    534

    Uyu mukinnyi Lionel Messi w’imyaka 33 y’amavuko hari haherutse gutangazwa ko yahagaritse kariyeri ye y’umupira w’amaguru mw’ikipe ye akinira kuva akiri muto ariyo Fc Barcelona, gusa we yirinze kugira byinshi abitangazaho.

    Perezida wa Barcelona Josep Maria Bartomeu aratangaza ko we yizeye ko uyu mugabo Lionel Messi ubafatiye runini kugeza ubu azongera agasinya andi masezerano mashya muri iyi ekipe.

    Josep Maria Bartomeu yabwiye Mundo Deportivo ati: “Messi yavuze inshuro nyinshi ko ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kandi koko birumvikana pe twabanye neza ntacyo atadukoreye ariko bitewe n’ibiganiro turi kugirana muri iyi minsi njyewe sinshidikanya ko azongera gusinya tugakomezanya, cyane ko mubakinnyi mfite aza mubimbere”

    Barcelona yarangije shampiyona yiwabo irushwa amanota atanu na nyampinga wa La Liga Real Madrid.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here