Ese koko APER FC irabasha guhemba Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge yifuza gusinyisha?

    0
    1919

    Amakuru arimo kuvugwa muri siporo yo Mu Rwanda ni ayuko ba rutahizamu babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi aribo Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020  babonanye n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC aho nta gihindutse bazasinyira iyi kipe.

    Aba bagabo bombi bataha izamu bari basanzwe  bakorera akayabo k’amadorari  menshi cyane mu ma ekipe bari basanzwe bakinira, Nukuvuga ko APR FC niramuka iguze Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge nkuko byitezwe bizayitwara atari make, cyane ko Meddie Kagere muri Tanzania yahembwaga umushahara w’ibihumbi birindwi by’amadorali ku kwezi, mu gihe Jacques Tuyisenge we yakoreraga amadorali 13 000 by’amanyamerika buri kwezi, akanishyurirwa inzu y’amadorali 3000 muri umwe mu mijyi yambere ihenze cyane muri Africa.

    Uretse aba bombi, APR FC ikaba yifuza na Muhire Kevin we ukina mu gihugu cya Misiri ndetse na Nemeyimana Kato wa KCCA yo muri Uganda.

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi unasangize abakunzi bawe bakunda ruhago.




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here