Edson Cavani yatangaje ko agiye kuva muri Manchester United akajya iwabo gukinira Boca Junior

    0
    603

    Se wa Edinson Cavani yatangaje ko umuhungu we atishimiye kuguma muri Manchester United kandi ko yifuza kugenda mu mpera z’iki gihembwe cy’imikino,

    Cavani ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Uruguay yerekanye ko yazamuye urwego cyane muri iyi minsi, , yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga aubafasha (assist) ebyiri mu mikino 25 yabashije kwitabira mu marushanwa yose.

    Solskjaer aherutse kuvuga ko kuguma muri Old Trafford bishoboka kuri uyu musore w’imyaka 34, ariko se wa Cavani, Luis, yatangarije ikinyamakuru TyC Sports ko gusubira muri Amerika y’Epfo bishobora kuba bihabwa amahirwe kurusha ho.

    ise wa Cavani yabivuze muri Aya magambo agira ati:

    “Umuhungu wanjye ntabwo yishimiye kuba mu Bwongereza kandi arashaka gusubira hafi y’umuryango we. Arashaka gukina muri Amerika y’Epfo cyane ko amaze no gukura .

    ” ikindi kandi nawe yifuza gusubira muri Amerika y’Epfo ndabizi. Igitekerezo cy’umuhungu wanjye ntabwo ari ugukomereza aho [i Manchester]. Arashaka kugaruka agakinira Boca Junior cyane ko nayo Ari ikipe mpuzamahanga .

    “icyo nakwizeza abafana nuko azagaruka muri America muri kamena uyu mwaka.”

    Umuyobozi wa United nawe yagize icyo abivugaho muri Aya magambo:

    “Nshobora kuvuga gusa ko Edinson yakoze neza”. “Nashimishijwe na we, rwose twabanye neza mu itsinda kandi tuzicara tuvugane nawe mu minsi ya vuba kugira ngo turebe imigambi ye na gahunda zacu ko byahura.









    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here