Dr NGIRINSHUTI Marcel umwalimu muri kaminuza ikomeye yatunguye benshi kumushinga we utangaje!

0
2271

Mugihe isi yose ihangayikishijwe n`ihindagurika ry`ikirere ndetse n`umuvuduko ukabije w`iyangirika ry`ibidukikije muri rusange ahanini biterwa n`ibikorwa bya muntu, abahanga batari bakeya nabo bakomeje kwibaza icyakorwa ngo uwo muvuduko ugabanuke ngo harengerwe ubuzima kuri uyu mubumbe wacu.

Mugutanga umusanzu we, umunyarwanda Dogiteri NGIRINSHUTI Marcel, umwarimu muri Kaminuza y’Abaporotesitanti muri Afurika yo hagati (Université Protestante d’Afrique Centrale), imwe murikaminuza zikomeye mugihugu cya  Cameroun  akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu myigishirize n’uburere burebana n’ibidukikije n’ibiza ( Centre des Recherches Integrées en Education Relative à l’Environnement),  aherutse gutungura akarere iyi kaminuza iherereyemo ndetse n`isi muri rusange aho yakoze umushinga utangaje cyane yise « zéro déchet-Heineken en Afrique >> ( Heineken-waste Zero in Africa) cyangwa se  « Nta mwanda wa Heineken muri Afurika » ugenekereje mukinyarwanda.

Mukiganiro amarebe.com yagiranye na Dogiteri Marcel, iyi mpuguke yaduhaye inkomoko ndetse n`ishusho y`umushinga mumagambo akurikira:

Dr Marcel ati<< Mu mwaka wa 1960, umugabo Alfred (Freddy) Heineken ubwo yatemberaga mu kirwa cya Curaçao kimwe mu birwa bya Karayibe (Caraïbes) yatunguwe no kubona amacupa y’uruganda rwa sekuru yayoboraga yuzuye ahantu hose ndetse ateye umwanda. Ngo ntiwashoboraga kugenda metero eshanu utabonye icupa rya Heineken. Yongeye kwitegerza umugi abona abantu benshi batuye mu mazu adafatika ndetse hari n’abatagira aho barambika umusaya.

Nyuma yo gusubira iwe mu gihugu cy’Ubuhorandi, afata umugambi wo gukoresha icupa rizafasha gucyemura ikibazo yari yabonye. Iri ryagombaga kuba rimeze nk’itafari rikaba ryari kuzajya rikoreshwa mu kubaka amazu y’abatishoboye ku isi yose igihe inzoga yari kuzaba imaze kunyobwa>>

Ati << Gusa izi nzozi za Freddy Heineken ntizaje gushoboka kubera impamvu zirimo ubunini bw’icupa ndetse n’imitere yaryo. Uku kuburizwamo kw’inzozi za Freddy Heineken kwatumye ubu mu bihugu by’inshi by’isi, usanga amacupa y’uru ruganda yandagaye hirya no hino kubera ko yoherezwa nyamara ntaburyo bwateganyijwe bwo kuyasubiza kuruganda.  Aya macupa rero ndetse n’andi nkayo akaba ateye imbogamizi mu rwego rwo kurwana ku bidukikije no kurwanya imyanda n’ingaruka igira kubuzima bw’abantu n’ubw’ibindi binyabuzima>>

Ibi rero bikaba ari bimwe mu byatumye Dogiteri Ngirinshuti Marcel atangiza umushinga     « zéro déchet-Heineken en Afrique  » /Heineken-waste Zero in Africa/ cyangwa  « Nta mwanda wa Heineken muri Afurika » (mu kinyarwanda).

Nkuko yakomeje abisobanura, uyu mushinga ukaba ugamije  gushyira inzozi za Freddy Heineken mu bikorwa hakoreshejwe amacupa yemejwe ndetse akoreshwa n’uruganda rwa Heineken ndetse n’andi asangwa mu myanda hirya no hino ku isi ariko cyane cyane muri Afurika.

Nyuma y’imyaka myinshi y’ubushakashatsi umaze ukorera mu gihugu cya Kameruni ( Cameroun), uyu mushinga witeguye kugeza ibikorwa byawo mu bindi bihugu byo muri Afurika mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, kurwanya ibiza no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Dogiteri Marcel yanatubwiye kandi intego z’umushinga zirimo Gufasha abatishoboye kuba mu nzu nziza kandi zidahenze ;Kurwana kubidukikije, kwihangira umurimo ndetse no Guhesha agaciro ibyo bamwe babona nk’ibitagira akamaro.

Uyu munyarwanda ukunda kurangwa no guhanga udushya  yanatubwiye ibikorwa  by’ingenzi by’umushinga birimo Kubaka amazu ashobora kwimukanwa kandi atarushya isuku ;Gukora amafu atandukanye avangwa n’isima mu kubaka ahantu hari ubuhehere bukabije ndetse no gukora amakaro anyuranye yimukanwa kandi atarushya isuku.

Dogiteri Ngirinshuti Marcel apima imiterere y’urukuta rwimukanwa
Urukuta rwimukanwa rwinjira mu kigo umushinga ukoreramo
Dogiteri Ngirinshuti Marcel asobanurira abashyitsi umushinga n’ibyiza byawo (Hagati)
Amafu atandukanye avangwa n’isima mu kubaka ahantu hari ubuhehere bukabije
Amakaro yimukanwa kandi atarushya isuku

Uretse kandi kuba uyu mushinga witezweho kuzatanga umusanzu ukomeye mukubungabunga ibidukikije, ubu wamaze no kwinjizwa muri gahunda z`ingenzi z`amasomo atangirwa muri iyi kaminuza nkuko byatangajwe n`umuyobozi mukuru wayo kumunsi mpuzamahanga wo kurwanya umwanda kunshuro yawo ya 4 ari nabwo uyu mushinga washyirwaga ahagaragara ndetse Dogiteri Marcel akanamurika igitabo  gifite impapuro zigera ku 120 gisobanura byinshi kuri uyu musjinga. Iki gitabo kikaba gifite umutwe ugira uti <<« Repenser le rêve socio-environnemental de Freddy HEINEKEN : Chemin du zéro déchet en contexte africain ( Gutekereza bundi bushya inzozi za Freddy Heineken zihuza imibereho y’abantu n’ibidukikije : Inzira ya ntamwanda muri Afurika).>>

Kanda hano urebe uko byari bimeze mugufungra uyu mushinga

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here