Urutonde rw’abakinnyi 5 bahenze mumateka ya Real Madrid!!
Uru ni urutonde amarebe.com twaguteguriye rugaragaza abakinnyi bahenze real Madrid mu mateka yayo.
5. James Rodriguez – 76m euro
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Kolombiya yinjiye muri Real Madrid nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ye y’igihugu mu gikombe cyisi cya 2014 cyabereye muri Brezile, yaguzwe agera kuri miliyoni 76 z’amayero.
4. Zinedine Zidane – 79m euro
Real Madrid yaguze rutahizamu w’umufaransa muri Juventus mu mwaka 2001 kuri miliyoni 79 z’amayero. Yayoboye Real Madrid ndetse yegukana igikombe cya Shampiyona nk’umukinnyi w’umwaka, nyuma yaje kubahesha ibikombe 3 bya champion’s league.
3. Cristiano Ronaldo – 95m euro
Mu mwaka wa 2009, ku nshuro ya kabiri Perez ku buyobozi bwa Real Madrid, yongeye kwandika amateka yo kugura umukinnyi uhenze, kuri iyi nshuro yasinyishije umukinnyi witwaye neza muri kiriya gihe muri Manchester United kuri miliyoni 95 z’amayero.
2. Gareth Bale – 101m euro
Perez yagerageje gusinyisha Bale nubwo byari bimugoye ariko yabigezeho, bimutwara agera kuri miliyoni 101 z’amayero bamukura muri Tottenham.
1. Eden Hazard – amayero 116m
Bivugwa ko Hazard yatwaye Real Madrid miliyoni zisaga 116 z’amayero, akaba ari nawe wa1 watanzweho menshi.
Ubu Real Madrid irashaka kugura Mbappe miliyoni zigera kuri 137 z’amayero akaba ari nawe uzaba uguzwe menshi mu mateka ya Real.