Dore impamvu nyamukuru igiye gutuma Lionel Messi ava muri Barcelona!

    0
    755

    Nkuko Lione Messi yakomeje kugaragaza ko igihe cye cyo kugenda kigeze hakabaho kwingingwa cyane na Perezida mushya wa Barca n’abafana ndetse bikaza gukunda, noneho ibimenyetso byerekana igenda rye biragaragaza ko ntagihe asigaje muri iyi ekipe.

    Umunyamakuru umwe w’imikino wo muri Espagne dukesha iyi nkuru yasobanuye impamvu ndetse n’inkomoko igiye gutera igenda ry’uyu rutahizamu, yabisobanuye muri aya magambo agira ati:

    “Ukuza kwa perezida mushya ndabizi ntibishobora guhindura icyemezo cye, Messi yishyizemo ko igihe cye muri Barcelona kigeze ku iherezo. ndetse byavuzwe neza, ko azagenda muri kamena igihe amasezerano ye azaba arangiye. Afite imyaka 33, arashaka gukomeza kurwana kugirango agerageze andi mahirwe mu myaka ye yanyuma kurwego rwo hejuru. Ibyo bivuze kurwanira igikombe cya Shampiyona, Ballon d’or ndetse n’ibindi bihembo, izo nizo ntego ze nyamukuru.

    Azi neza kurusha abandi bose ko ibyo bidashoboka muri Barcelona muri iyi sezo (Season) itaha, bitewe n’ikibazo gikomeye cy’amafaranga kitoroheye ikipe ya Barcelona. Niyo mpamvu icyemezo cye cyo kugenda ntaho gihuriye n’uwatsinze amatora ya perezida wa Barca yo ku ya 24 Mutarama, bivuze ko ntamuntu n’umwe wahindura imitekerereze ya Messi yaba perezida cyangwa abafana.”

    Amakipe Lionel Messi ashobora kwerekezamo harimo nka: Manchester City kandi hari Paris Saint-Germain,… gusa amahirwe menshi arahabwa PSG nk’uko inshuti ye magara Neymar iherutse kubitangaza adashidikanya.

    Lionel Messi ntabwo yishimiye uyu mwaka ushize w’imikino cyane ko nawo utamuhiriye, gusa we akomeza kugaragaza ko ntabakinnyi bagaragara afite akaba ari nayo ntandaro y’itsindwa rya hato na hato.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here