Ku ya 11 Mata 2001, ubwo hakinaga amakipi y’ibihugu ariyo Ositaraliya (Australia) ndetse n’Abanyamerika bo muri Samoa (American Samoa) nibwo handitswe amateka yo gutsinda ibitego by’inshi kuva igikombe cy’isi cyatangira.
Icyo gihe hakinwaga umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya FIFA cya 2002. Uwo mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya siporo i Coffs Harbour, aho ni muri Australia, Ikipe y’igihugu ya Australia yashyizeho agahigo gakomeye cyane yandika amateka Atari yarakozwe n’indi ekipe kw’isi yose ku ntsinzi nini batsinze mo ibitego 31–0 bwa American Samoa.
Archie Thompson wo muri Ositaraliya nawe yanditse amateka yo gutsinda ibitego byinshi muri uwo mukino mpuzamahanga wabahuzaga na American Samoa kuko wenyine yatsinze ibitego 13, naho David Zdrilic, yatsinze ibitego umunani muri uyu mukino.
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe!!