Dore bimwe mubyakurinda amakimbirane mu kazi kawe

0
920

Kubana amahoro n’abo mukorana akazi kaburi munsi usanga ari icyifuzo cyabenshi. Nyamara kubera impamvu zitandukanye kandi ahanini zidafite ishingiro usanga amakimbirane atabura kugaragara nyamara yakagomye kwirindwa.

Muri iyinkuru, twaguteguriye bimwe mubyo wakubahiriza ukagira amahoro mukazi kawe:

. Kuruhuka

Gerageza ufate umwanya wo kuruhuka uhagije, utekereze nokukazi kawe. Ibyo bizatuma utagira umunaniro ukabije mukazi dore ko akenshi ari nawo utuma abantu bagira amakimbirane bakavugana nabi aribyo benshi bakunze kwita stress!




Reba ibikureba

Nibyiza gutangira akazi ufite gahunda y’umunsi. Bizagufasha guhugira kubikureba aho kwinjira mukazi kabagenzi bawe cyangwa mubindi bitakureba ahubwo bishobora kukugonganisha n’abo mukorana.

 

Gira intego

Nibyiza gukorera kuntego, kuko bizagufasha kureba ibyo utatunganije neza, maze ubihereho mumunsi ukurikiyeho. Uzibera umuyobozi ubwawe bikurinde gukorera ijisho.

Gushyira mugaciro

Niba habayeho kutumvikana kukintu kimwe cyangwa kindi, fate iya mbere mugushyirq mugaciro, usubize umutima impembero maze ushake umuti w’ikibazo bitarakomera.

Ba umunyamwuga

Koresha ukuri mubyo ukora byose kandi iteka uharanire gukora neza ibyo ushinzwe. Ibi bizakurinda kugwa mumakosa bamwe bagwamo ha to nahato bigatuma bagirana ibibazo n’abakoresha babo ndetse n’abo bakoran.

Irinde ibigare

Mukazi abantu bakunze kugira amatsinda adafite icyo agamije, nyamara bamwe muri bo ntibayishimira, gerageza wowe ube umunyamakenga ubane na bose ntagutoranya.

Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru, unayisangize abandi 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here