Lionel Andrés Messi, uzwi kandi ku izina rya Leo Messi, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru uzwi cyane, wavutse ku ya 24 Kamena 1987 i Rosario, muri Arijantine. Messi yatangiye gukina umupira afite imyaka 5 mu ikipe yaho yatojwe na se.
Nyuma yaje gukinira indi kipe y’urubyiruko, yatsinzwe umukino umwe gusa mu myaka ine. Icyakora, ubwo yari afite imyaka 11, bamusanganye ikibazo cyo kubura imisemburo ikura. Nubwo yerekanye impano zidasanzwe, amakipe yaho ntiyashoboye kwishyura amafaranga yo kwivuza.
Afite imyaka 13, yabonywe na Carles Rexach, umuyobozi wa siporo muri FC Barcelona, amusezeranya ko azamwishyura aramutse yimukiye muri Espagne n’umuryango we akiyandikisha mu ishuri ry’urubyiruko rwa Barcelona.
Mu myaka yashize, Messi yahise akora ibishoboka byose ngo azamuke mu ntera, nubwo yari afite uburebure bwa metero na santimetero 148. Ku myaka 17, yabaye umukinnyi muto mu mateka ya FC Barcelona watsinze igitego.
Kugeza mu 2008, yari amaze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru ku isi, akaza ku mwanya wa kabiri na Cristiano Ronaldo mu bakinnyi b’umwaka wa FIFA ku isi mu 2008.
Niwe mukinnyi watsindiye Ballon d’or nyinshi ku isi (yatsindiye 6), igihembo ngarukamwaka gihabwa umukinnyi ufatwa nk’uwitwaye neza mu mwaka ushize.
Messi aherutse gusinyana amasezerano mashya yo kongera kuguma muri FC Barcelona kugeza mu 2021, aho bivugwa ko azajya yinjiza £ 500.000 (€ 565.000) buri cyumweru. Bivugwa ko umutungo we ungana na miliyoni 230 z’amapound, bigatuma aba umwe mu bakinnyi bakize ku isi.
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru.