Dore amateka ya Google ndetse n’uko yashinzwe n’abasore bato mu mwaka 1998!!

0
1524
  • Google yatangijwe kumugaragaro ahagana mu mwaka wa 1998 itangizwa n’abasore babiri bari bakiri bato aribo: Larry Page na Sergey Brin, barihuje  bagira igitekerezo cyo gutangiza Google Search,

Larry Page na Sergey Brin, bari abanyeshuri bo muri kaminuza ya Stanford muri Californiya, bakoze algorithm yo gushakisha bwa mbere izwi ku izina rya “BackRub” mu mwaka wa 1996, babifashijwemo na Scott Hassan na Alan Steremberg.
Uru rubuga rwo gushakisha rwahise rugaragara neza cyane kandi byahise bikundwa n’abatari bake, mu mwaka wa 2003 nibwo yaje kumenyekana cyane ndetse igenda ikwirakwira muri America yose ndetse n’iburayi.

iyi sosiyete yatangiye kumugaragaro mu mwaka wa 2004 kandi ihita iba imwe mubigo bikomeye byitangazamakuru ku isi.

yatangije amakuru ya Google mu mwaka wa  2002, Gmail mu 2004, Ikarita ya Google mu 2005, Google Chrome mu 2008, n’imbuga nkoranyambaga izwi ku izina rya Google+ muri 2011 (yafunzwe muri Mata 2019),Google.org, mu 2005. hiyongereyeho n’ibindi bicuruzwa byinshi. Muri 2015, Google yabaye ishami rikuru rya sosiyete ikora Alphabet Inc.

Google yagiye mu bufatanye na NASA, AOL, Sun Microsystems, News Corporation, Sky UK, ndetse n’ibindi bigo byinshi bikomeye.

Kuri ubu Google iri mubigo bya mbere bikize kandi iri mubitunze abantu benshi kw’isi.

ni byinshi twavuga kuri Google kuko ni ikigo kinini cyane kandi gikomeye, gusa ushatse kumenya byinshi byimbitse wasura ikinyamakuru AboutGoogle.org ari nacyo dukesha iki cyegeranyo.

Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here